Rutahizamu wa Rayon Sports yahagaritswe icyumweru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman yahagaritswe n'umutoza icyumweru kubera kutumvikana n'umutoza Bruno Ferry.

Iki ni icyemezo cyafashwe n'umutoza mukuru Bruno Ferry kubera ko uyu mukinnyi atumva ibyo amubwira gukina.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko aba bombi batangiye gushwanira ku mukino batsinzwemo na APR FC 4-1 ku wa Gatandatu ikanabatwara Super Cup.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yagombaga gukina nka rutahizamu (typical striker) ariko agasaba kunyura ku ruhande umutoza aremera, bigeze mu mukino hagati yasabye gukina nka rutahizamu nabwo arabyemererwa, nyuma ngo yongeye gusaba guhindurirwa umwanya.

Umutoza Bruno Ferry akaba atarashimishijwe n'iyi myitwarire ya Ndikumana Asman akaba yahise amuhagarika icyumweru cyose.

Ndikumana Asman yahagaritswe icyumweru
Umutoza Bruno Ferry yahagaritse Ndikumana Asman



Source : http://isimbi.rw/rutahizamu-wa-rayon-sports-yahagaritswe-icyumweru.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)