Umuhanzikazi Rlutta yagaragaje uburyo King James na Miss Jojo bashyize itafari riremereye ku nganzo ye y'umuziki n'urugendo rurerure yaciyemo rwagizwemo uruhare n'amateka asharira kugeza ku kwisanga ari umuhanzi.
Mu kiganiro kirambuye na ISIMBI, Alice Lambert Rutayisire uzwi nka Rlutta yatangaje ko yavukiye mu gihugu cya Tanzania nyuma y'uko nyirakuru ahungiyeyo mu mwaka wo mu 1969 ahunze politike y'ivanguramoko n'amacakubiri yari yarahawe intebe icyo gihe, byanatumye ababyeyi be bahitamo kuguma gutura muri iki gihugu kugeza ubwo bamubyaraga.
Rlutta wamenyekanye cyane mu ndirimbo 'Umeze Bon?' avuga ko ubwo yazaga kuba mu Rwanda byari mu gihe indirimbo z'abahanzi barimo King James na Miss Jojo zari zigezweho cyane ndetse nawe akazifashisha mu kwiga ururimi rw'ikinyarwanda binyuze mu kwihatira gusubiramo imirongo yazo.
Ati 'Ubundi mu busanzwe ururimi rwanjye rwa mbere ni igiswahi nkakurikizaho icyongereza nakoresheje cyane ubwo nazaga hano. Ubwo nageraga mu Rwanda nigiye ikinyarwanda ku ndirimbo za King James na Miss Jojo bari bagezweho.'
Uyu muhanzikazi yanakuye urujijo ku byavugwaga ko ubutumwa bukunze kumvikana mu ndirimbo ze by'umwihariko 'Umeze Bon', 'Never Mind' na 'Hold My Hand' bwaba bufite aho buhuriye n'ubuzima bwe bw'urukundo.
Yavuze ko ahanini akuru ibitekerezo mu kuganira n'abakobwa bagenzi be baba barahuye n'ibibazo nk'ibyo kubyeshwa n'abakunzi babo mu rukundo gusa ko ntaho bihuriye nawe ubwe.
Ati 'Njyewe nk'umuhanzi nishyira mu myanya y'abandi bantu cyangwa nkumva ubuhamya bw'abandi bakobwa bahora banyandikira ku byababayeho mu rukundo gusa ntaho bihuriye nanjye ubwange, usibye kuri 'Umeze Bon' bisa nk'ibyenda guhura n'ukuri kwange bwite.'
Rlutta yanahishuye ko uyu mwaka yitegura gushyira hanze indirimbo nyinshi kurenza uko yabigenje muri 2025 ndetse ko arangamiye kwagura imbago z'umuziki we akawurenza ku mbibi z'ubutaka bw'u Rwanda.
Ati '2026 turi mu kazi kose abafana banjye bitege indirimbo nshya ngiye kuzashyira hanze vuba aha, gusa nanone banitege ko hari imishinga ndi gutegurana n'abandi bahanzi bakomeye haba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.'
Indirimbo 'umeze Bon' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi magana atatu na makumyabiri ku rubuga rwa Youtube mu gihe cy'amezi atatu imaze ishyizwe hanze.
Source : http://isimbi.rw/uko-king-james-na-miss-jojo-bashyize-itafari-riremereye-ku-nganzo-ya-rlutta.html