Chairman wa APR FC yanenze Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibintu Rayon Sports yakoze byo gukinisha abakinnyi 6 bashya batamenyeranye n'abandi atari byo, uretse ibitangaza nta kindi cyari gutuma itsinda.

Ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 4-1 mu mukino w'Igikombe kiruta ibindi mu gihugu 'Super Cup'.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 muri Stade Amahoro, Rayon Sports muri 11 yabannjemo abakinnyi 6 bashya bari bakoze imyitozo itageze no ku cyumweru kandi abenshi bari bamaze igihe badakina.

Nyuma yo kwegukana iki gikombe, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yavuze ko ibyo Rayon Sports yakoze bitabaho, aba bakinnyi yabihutishije cyane.

Ati "Usibye ko tutiga, wategura abantu icyumweru kimwe cyangwa bibiri? Umupira niba dushaka kuwusesengura tujye dushyiramo akantu ko kumenya umupira, iyo umbwira ngo uzanye abakinnyi ibyumweru bibiri barakina derby, yego mu mupira bijya bibaho umuntu umwe gukora ibitangaza ariko ntabwo wambwira ngo barakina umupira bahuje (collective game)."

Yakomeje avuga ko APR FC kuba imenyeranye byaboroheye cyane, n'aho Rayon Sports uretse ibitangaza nta kindi cyari gutuma itsinda.

Ati "Wabonye ko byabananiye ariko APR FC kuko imaze igihe yitegura wabonye ko bakinnye umupira usukuye, bashyize hamwe, bariya rero bakinaga ku giti cyabo ntabwo watsinda, ntibishoboka kereka habaye ibitangaza by'umupira."

Abakinnyi batandatu bashya Rayon Sports yakinishije kuri uyu mukino harimo Likau Kitoko ni we wakinaga muri Flambeau du Centre abandi barimo Kwizera Olivier, Yannick Bangala, Tshimanga Tshilemb, Ben Aziz Dao na Bienvenu Vigninou bari bamaze igihe badakina.

Chairman wa APR FC yavuze ko ibintu Rayon Sports yakoze atari byo



Source : http://isimbi.rw/chairman-wa-apr-fc-yanenze-rayon-sports.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)