Uko inzozi zo kuzayobora umuziki nyarwanda zaviriyemo Shemi EP #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Shemi yagaragaje uko inyota ye yo gushaka gukabya inzozi zo kuba umuhanzi uri ku gasongero ku ruganda rw'umuziki nyarwanda byamuviriyemo inganzo yo gukora EP nshya yise 'Nzabikora.'

Shema Mico Gibril wamamaye mu muziki nka Shemi yasobanuye ko igitekerezo cyo gukora iyi EP kitavuye ku butumwa yifuzaga gutanga mu buryo busanzwe, ahubwo ko bwari ubumugenewe n'undi muntu wese ufite icyizere cy'uko ibyo akora azagera kure hashoboka muri byo.

Ubwo yaganiraga na ISIMBI, Shemi yagize ati 'Byari ubutumwa nashakaga kwiha mvuga ngo uyu muziki nzawuyobora umunsi umwe kandi nzabikora. Ntabwo ari njyewe gusa kuko iyi EP nanayigeneye buri muntu wese wifuza kandi wizeye kugera kure mu byo akora ndetse akunda.'

Uyu muhanzi uri mu bari kuzamuka neza mu muziki kuri ubu, yanemeje ko kuba umwaka wa 2025 utaramugendekeye nk'uko yabishakaga harimo impamvu zimwe zitamuturutseho ndetse atashoboraga no gukumira, gusa ariko ko hari n'ibyo yari afitiye ubushobozi bwo gukumira ariko ntabyiteho.

Shemi washyize hanze indirimbo imwe yonyine utabariyemo iyi EP yagiye hanze mu mpera z'umwaka ushize, yavuze ko byamubereye isomo rikomeye agiye kugenderaho muri uyu mwaka yifuzamo kuzakora byinshi birimo n'imishinga n'abahanzi bakomeye mu gihugu.

Ati 'Nibaza ko muri 2025 bitagenze neza nk'uko nabiteganyaga kuko nasohoyemo indirimbo 6 zirimo iyitwa 'Ntibanyurwa' na Ish Kevin na Bulldog na EP gusa urumva ntabwo byagenze uko nabishakaga. Byampaye amasomo akomeye cyane ngiye kugenderaho nkora cyane muri uyu mwaka.'

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo 'Peace Of Mind' yakoze muri 2022 yatangaje ko uburyo ibihangano biri kuri iyi EP bizakirwa n'abakunzi b'umuziki we ari byo bizamuha imbaraga zo kubikorera amashusho nubwo we kugeza ubu ataragira umupangu uhamye n'ubushobozi bwo kubikorera amashusho.

Shemi yifuza kuyobora umuziki nyarwanda



Source : http://isimbi.rw/uko-inzozi-zo-kuzayobora-umuziki-nyarwanda-zaviriyemo-shemi-ep.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)