Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore mu Rwanda yahinduriwe izina n'ibirango #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze guhindura izina ry'Icyiciro cya mbere mu bagore aho ryiswe 'Rwanda Women's Super League'.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Mutarama 2026 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA.

Nikita Gicanda yavuze, Komiseri ushinzwe umupira w'amaguru w'abagore, yavuze ko impamvu bahisemo guhindura ibirango n'izina ahanini byatewe no gushaka kumenyekanisha cyane umupira w'abagore abantu bakawumenya aho yanatanze urugero ko kuba utavugwa cyane ari yo mpamvu ituma n'abayobozi b'ibitangazamakuru batohereza abanyamakuru kujya kubera umupira w'abagore.

Shema Fabrice, perezida wa FERWAFA yavuze ko babinduye ibi birango n'izina kugira ngo n'amakipe yumve ko ko agaciro k'ibyo bakora kiyongereye.

Ati "Buri cyiciro twagiye tugishakira izina, tugiha logo (ikirango) cyayo kugira ngo bumve ko bifite agaciro."

"Ubu icyiciro cya mbere cyitwaga D1 Women cyabaye Rwanda Women's Super League. Icyiciro cya kabiri ni Championship. Icya gatatu ni Regional Champions League."

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice kandi yavuze ko iyi shampiyona izajya igaragara kuri FIFA Plus kandi ku buntu ku muntu uzajya ushaka kuyireba.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu bagore ikinwamo n'amakipe 12, hakazajya hahembwa amakipe atandatu ya mbere.

FERWAFA yahinduye izina n'ibirango bya shampiyona y'abagore
Ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w'abagore
Ni mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umupira w'abagore



Source : http://isimbi.rw/shampiyona-y-icyiciro-cya-mbere-mu-bagore-mu-rwanda-yahinduriwe-izina-n.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)