Kugeza aka kanya biragoye gusobanukirwa neza ibirimo kubera muri Rayon Sports cyane cyane ku isoko ry'abakinnyi irimo kongeramo, ubanza n'umuyobozi wayo uwamubaza icyo yagendeyeho atakikubwira.
Ubundi biragoye ko mu isoko ryo mu kwa Mbere ikipe ishobora kongeramo abakinnyi barenze batatu kandi bakaba bari basanzwe bakina kuko baba baje kongera imbaraga mu ikipe, Rayon siko bimeze kuko yo imaze kongeramo 6 kandi hari n'abandi batatu bashobora kwiyongera bakaba 9, icyo bahuriyeho ni uko bamaze igihe badakina.
Ikibazo si uwo mubare, ikibazo ahubwo ni uko benshi bari bamaze igihe badakina kandi bagasinya igihe gito, amezi atandatu gusa.
Mu bakinnyi imaze gusinyisha uretse Likau Kitoko wanasinye imyaka ibiri ni we wakinaga kuko bamukuye muri Flambeau du Centre i Burundi atanzweho ibuhumbi 15 by'Amadorali nk'uko amakuru abivuga.
Abandi bakinnyi bose yaba Ben Aziz Dao, Yannick Bangala, Kwizera Olivier, Bienvenu Joachim Vigninou na Tshimanga bose bari bamaze amezi ari hejuru ya 6 badakina.
Ibyo gutanga umusaruro tube tubishyize ku ruhande, yewe n'ikibazo kinini si uko bamaze igihe badakina ahubwo basinyishijwe igihe gito kuko abenshi ni amezi 6, bimeze nk'aho Rayon igiye kubafasha gusubira mu bihe byabo, igihe cyo gutanga umusaruro cyagera bagahita bigendera.
Iyi migurire ni kwa Kundi udafite arya nk'umurwayi?
Rayon Sports ishatse yicare isesengure neza umuntu yahaye ububasha bwo kuyigurira kuko ishobora kwisanga yayoretse ahantu itazikura ku nyungu ze bwite. Ikindi simpamya ko ari perezida Murenzi ubiri inyuma.
Nta muntu utazi ko Rayon Sports ifite amikoro make, ariko uwavuga ko nayo ikabya ntiyaba abeshye, iyi migurire yo ntabwo wayigereka ku bukene ahubwo umuntu yashaka ikindi kibyihishe inyuma.
Wakibaza imvura yari iguye ituma igura abakinnyi bangana uku banamaze igihe badakina, wanareba ntacyo barusha abari bahasanzwe cyane ko byanayishyize mu mibare itateguye yo gutanga amafaranga ku bakinnyi yasezereye ngo aba binjire. Yasezereye abarimo Pavelh Ndzila, Niyonzima Olivier, Musore Prince na Adama Bagayogo
Yari kwitonda igashaka abakinnyi bake baza kongera imbaraga mu ikipe kandi yari kubabona aho gusa n'ugura ikipe yose.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nyuma yo kutanyurwa n'aba bakinnyi yaguze igiye kongeramo abandi bakinnyi batatu b'abanyarwanda, iyo uteye icyumvirizo usanga nabo bamaze igihe badakina nka Usengimana Faustin, Mugunga Yves, Kanamugire Roger na Yannick Mukunzi.
Source : http://isimbi.rw/ni-udafite-urya-nk-umurwayi-cyangwa-inyungu-za-bamwe-zishobora-koreka-rayon.html