Nshimiyumuremyi Jean Paul, perezida w'ikipe y'Amagaju yavuze ko imodoka izajya itwara abakinnyi b'iyi kipe ihari atari igihuha ahubwo barimo gushaka amafaranga yo gusora.
Kuva 2024 ni bwo amakuru yagiye hanze ko Amagaju yaguze 'bus' izajya itwara abakinnyi, gusa benshi bakomeje kubifata nk'imikino bumva ko atari byo.
Ibi bigatizwa umurindi no kuva icyo gihe kugeza ubu itaragaragara mu muhanda.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, perezida w'Amagaju, Nshimiyumuremyi Jean Paul yavuze ko imodoka ihari ndetse igisigaye ari umusoro wayo barimo gushaka ngo isohoke.
Ati "Bus irahari, igisigaye ku bushobozi bwacu turimo gushaka amafaranga yo gusora, nitugira amahirwe ubushobozi tugaterateranya amafaranga yo gusora akaboneka bus irahari ntabwo ari igihuha, nongere mbihemye 100% mu gihe cya vuba turaba dufite bus yacu."
Amagaju FC nazana bus azaba yiyongereye kuri APR FC iheruka kugura imodoka nshya itwara abakinnyi yatangiye kugendamo tariki ya 10 Mutarama 2026.
Source : http://isimbi.rw/bus-irahari-si-igihuha-perezida-w-amagaju-yavuze-imbogamizi-bahuye-nayo-ituma.html