Ruti Joël yagaragaje uko ubushuti n'ubuhanga budasanzwe biri mu byamusunikiye kwisanga yakoranye album na Clement The Guitarist wari usanzwe umucurangira inanga ku rubyiniro.
Mu kwezi gushize ni bwo Ruti Joël na Clement Guitarist bashyize hanze album bakoranye bise 'Rutakisha'.
Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI nyuma gususurutsa abari bitabiriye igitaramo cya Minuza Festival, Ruti Joël yavuze ko umubano wihariye yari afitanye na Clement uri mu mpamvu nyamukuru zatumye akorana nawe.
Yagize ati 'Clement ni inshuti yanjye, ni umuntu wanjye Kandi turumvikana cyane, ibintu byanjye yamaze kubimenya haba ubutore, imihamirizo kandi akaba imfura cyane.'
Ruti yanakomeje avuga ko ubu bufatanye bwabo mu nganzo bwakomotse ku gitekerezo yazanye ariko kikanonosorwa na Clement The Guitarist ari nabyo byatumye kuri iyi alubumu hasohokaho indirimbo ziri mu zindi ndimi.
Ati 'Usibye kuba ari umuntu nkunda cyane, ni nawe wavuguruye uburyo natekerezaga gukoramo Rutakisha. Yashyizemo amanota agezweho tuvangamo n'izindi ndimi ari nabyo byavuyemo indirimbo nka Dore na Rutakisha.'
Ruti Joël yongeyeho ko iyi Album itandukanye cyane n'iya mbere yise 'Musomandera', kuko 'Rutakisha' yibanda ku kugaragaza ubushobozi bwe nk'umuhanzi ushaka kugera ku rwego mpuzamahanga.
Rutakisha yaje ikurikira iyo yise 'Musomandera' yashyize ahagaragara muri Mutarama 2023.
Source : http://isimbi.rw/ruti-joel-yahishuye-uko-album-rutakisha-yavuye-ku-bushuti.html