Umuraperi P- Fla yagaragaje ko bitumvikana ukuntu muri Arena habamo ifoto ya Diamond mu gihe we umaze imyaka 20 ntayirimo.
Yabigarutsiho ubwo yari mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura igitaramo 'Icyumba cya Rap' kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri, P-Fla yerekanye ukuntu atajya yiyumvisha kubona umuhanzi wo hanze y'u Rwanda atumirwa mu gitaramo runaka agahita ahabwa icyubahiro kurusha abahanzi b'imbere mu gihugu.
Ati 'Nagiye muri BK Arena nsanga hamanitsemo ifoto ya Diamond Platnumz mu gihe njyewe w'umunyarwanda umaze imyaka isaga 20 mu gakino nta foto yange irimo.'
Nk'uko yabihurijeho na mugenzi we, Bullldog, P-Fla nawe yasobanuye ko ikarita rukumbi isigaye gucangwa kugira ngo uruganda rw'umuziki nyarwanda rutere imbere ari ukwimakaza umuco wo gukunda umuziki w'imbere mu gihugu by'umwihariko abakora injyana ya Hip Hop.
Ati 'Nubwo erega baba bamanitse iyo foto hano ndetse abategura ibitaramo bakamuha icyubahiro kidasanzwe, uramutse ugiye iwabo muri Tanzania wasanga nta foto y'umuhanzi w'umunyarwanda iriyo kubera ko bamenye kera ko gukunda ibyawe ariyo nzira y'iterambere.'
P-Fla yanahishuye ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye igomba gusohoka umwaka utaha ndetse anizeza abakunzi be kongera kumubona ku itara mu buryo bwa kinyamuziki kurusha uko byagenze uyu mwaka.
Mu mwaka ushize, Ubwo haburaga amasaha make ngo igitaramo icyumba cya Rap kibe, abenshi bari mu nzira bakitabiriye babwiwe inkuru y'uko cyasubitswe bitewe n'imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe kuri Canal Olympia aho cyagomba kubera.
Icyo gihe kimuriwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.
Kuri iyi nshuro, iki gitaramo giteganyijwe kubera muri Zaria Court ku wa 26 Ukuboza 2025 cyatumiwemo abaraperi barimo Bull Dogg, Riderman,Danny Nanone, Fireman, P Fla,Green P, Logan Joe, Bruce The 1st,Zeo Trap,Kenny K-Shot,Jay C, Young Grace na Fifi Raya.
Source : http://isimbi.rw/p-fla-yagaragaje-ko-atishimiye-kuba-nta-foto-ye-iri-muri-arena-hakabamo-iya.html