Umuhanzi Lolilo Simba yatangaje ko Big Fizzo agomba gusaba imbabazi abahanzi bose bo mu Burundi nyuma yo gutangaza ko nta terambere ryigize riba mu ruganda rw'umuziki uhereye igihe yaviriye muri iki gihugu akerekeza ku mugabane w'u Burayi.
Mu ntangiriro z'uku kwezi ni bwo Umuhanzi Mugani Désiré wamenyekanye nka Big Fizzo yongeye kuvugisha abakurikirana imbuga nkoranyambaga muri iki gihugu nyuma yo gutangaza ko uruganda rwa Muzika mu gihugu cye rutajya ruhinduka mu mpande zose kuva yahava.
Uyu mugabo kuri ubu usigaye ubarizwa ku mugabane w'i Burayi aho abana n'umuryango we, ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na radio ya Irebe, aho yahishuye ko umuziki wo mu gihugu cye udatera imbere na gato ukurikije aho ibindi bihugu byo mu karere bigeze.
Ati 'Ntacyo mbona kiyongereye mu muziki, sinzi icyabiteye ariko nta mpinduka mbona. Uko ibitaramo byategurwaga nta na rimwe cyahindutse, Urubyiniro uko rwubakwaga nikwa kundi, ibyumva bisakaza majwi ni kwa kundi, ntacyahindutse kuva nahava.'
Mu gusubiza aya magambo y'uyu muhanzi banazamukanye mu myaka yo muri 2010, Lolilo mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Landry Promoter yagaragaje ko nubwo Big Fizzo afatwa nk'umunyabigwi mu Burundi ariko ko ibyo kwigamba ko yagiye ibintu byose bigasubira inyuma ari ukurengera cyane.
Ati 'Big Fizzo ni umuntu wubashywe hano mu gihugu ariko icyo kuvuga ngo ni umuntu ushobora kuva hano ubuzima bwose bwa gihanzi bugahagarara ntabwo ari byo rwose . Njyewe mbona akwiye kwisubiraho kuri ibyo yavuze ndetse agasaba n'imbabazi .'
Uyu muhanzi wakoranye indirimbo na Diamond Platinumz bise 'Najuwa' yanagaragaje ko iyi mvugo ya Big Fizzo igaragaza agasuzuguro no guca amazi ibikorwa biri kugerwaho n'abahanzi bari kuzamuka neza muri iki gihugu.
Ati 'Usibye nawe na Kidum Kibido ntabwo yavuga gutyo, ibyo ni ukwirengagiza nkana ibikorwa by'abahanzi bari kuzamuka neza nka Kirikou Akili, Double Jay na B-Face.'
Big Fizzo aheruka ku rubyiniro ubwo yari yatumiwe mu gitaramo yahuriyemo na Jose Chameleone cyiswe 'Amahoro i Wacu Festival' cyabaye tariki 29 Ugushyingo 2025.
Source : http://isimbi.rw/lolilo-yasabye-big-fizzo-gusaba-imbabazi.html