Ishimwe Prince 'Da Rest' yakoze ubukwe bw'akataraboneka na Iradukunda Souvenir #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Prince wamamaye nka Da Rest mu itsinda Juda Muzik, yinjiye mu mubano w'akaramata na Iradukunda Souvenir, Umunyarwandakazi usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni ubukwe bwari bwuzuyemo ibyishimo n'umunezero, bwabereye Golden Garden i Rebero, ku munsi wejo hashize tariki ya 7 Ukuboza 2025.

Imihango yo gusaba no gukwa yakozwe mu muco nyarwanda, aho imiryango yombi yahuye igasangira umunezero, hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana, aho aba bombi bahamije isezerano ry'ubuziraherezo imbere y'Imana n'abari bitabiriye. Nyuma y'iyi mihango, abatumiwe bakiriwe mu birori byateguwe mu buryo bugezweho byaranzwe n'umuziki, urwenya n'ibyishimo byanyuze imitima ya benshi.

Ubukwe bwa Da Rest bwitabiriwe n'inshuti ze za hafi ndetse n'abahanzi bakomeye mu muziki nyarwanda barimo Knowless Butera wari kumwe n'umugabo we Ishimwe Clement, Uncle Austin, Nel Ngabo, Platini P, Andy Bumuntu, Victor Rukotana n'abandi bafite amazina akomeye mu njyana zitandukanye. Baje kwifatanya n'uyu muhanzi wabimburiye Juda Muzik mu bihangano byubaka umuryango n'urukundo, bashimye intambwe yateye n'umutima w'ubudahemuka yagaragaje.

Abitabiriye ibirori bavuze ko ari ubukwe bwateguwe neza, buhujwe n'umwimerere w'umuco nyarwanda n'imigendekere igezweho, bwatangaga ishusho y'urukundo ruhawe agaciro. Da Rest na Souvenir basoje bahamya ko iyi tariki izahora yibukwa mu buzima bwabo nk'intsinzi n'itangira ry'urugendo rushya.



Source : https://kasukumedia.com/ishimwe-prince-da-rest-yakoze-ubukwe-bwakataraboneka-na-iradukunda-souvenir/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)