Ikipe y'Igihugu yitegura Igikombe cya Afurika yatsinze All Stars #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Handball irimo yitegura igikombe cya Afurika, yaraye itsinze izindi ntoranywa muri Shampiyona harimo n'abanyamahanga (All Stars), ni mu mwiteguro w'iki gikombe kizabera mu Rwanda.

Ejo hashize ni bwo hasozwaga umwiherero w'Ikipe y'Igihugu ya Handball y'abagabo, wasojwe n'umukino wa gicuti bakinaga bakanatsinda All Stars ibitego 30-25.

Nubwo ikipe y'igihugu yatsinze uyu mukino ariko ntabwo yorohewe n'intangiriro zawo cyane ko amakipe yombi yagiye kuruhuka All Stars ari yo iyoboye n'ibitego 14-13.

Abakinnyi b'umutoza Hafedh Zouabi bagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri bashaka uko batsinda uyu mukino, baje kubigeraho umukino urangira ari ibitego 20-25.

Uyu wari umwiherero wa kabiri w'ikipe y'igihugu aho watangiye tariki ya 26 Ugushyingo usozwa tariki ya 7 Ugushyingo 2025 ni mu gihe igikombe cya Afurika kizaba tariki 21-31 Mutarama 2026.

Nyuma y'uyu mwiherero abakinnyi bakaba bagomba gusubira mu makipe yabo bitegura shampiyona aho mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 12 Ukuboza 2025 hari n'umukino karundura uzahuza APR HC na Police HC.

Ikipe y'Igihugu ya Handball yatsinze All Stars



Source : http://isimbi.rw/ikipe-y-igihugu-yitegura-igikombe-cya-afurika-yatsinze-all-stars.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)