Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko umukinnyi ukomoka mu Misiri, Al Ismael Ahmed imyitozo ye ikiri hasi bizasaba igihe.
Ku gucamunsi cy'ejo hashize ku wa Kabiri, ni bwo inkuba yakubise ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uyu mukinnyi wari ugaragaye mu Nzove mu mwambaro wa Rayon Sports.
Ni umukinnyi ufite igihagararo gikanganye, kwambara umwambaro wa Rayon wo ubona utamukwira neza.
Abari mu Nzove batangiye kwibaza aho iki gihanyaswa kivuye, bari basigaye kureba mu kibuga niba awuhamya.
Nyuma y'iyi myitozo, umutoza Lomami Marcel yavuze ko nta byinshi yabitangazaho kuko ubona imyitozo ye ikiri hasi.
Ati "Uriya Munya-Misiri yaje adafite imyitozo, yaje adafite imyitozo ikintu kiriho nta byinshi navuga kuko hari imyitozo nashyize hariya ubona ko ananiwemo ariko ni mu rwego rwo kumureba, n'ejo tuzongera kandi tumurebe, haracyari igihe mu buryo bwo kumureba, icyo navuga imyitozo ye ni mike. "
Abajijwe niba abona yazavamo umukinnyi mwiza, yagize ati "Ni ukureba kuko ibintu byose mu mupira w'amaguru haracyarimo igihe."
Ni imyitozo kandi yakozwe na rutahizamu w'Umugande, Ssenoga Kagawa uri mu Rwanda kurangizanya n'iyi kipe.
Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cy-umutoza-wa-rayon-sports-ku-munya-misiri-waciye-ibintu-muri-iyi.html