Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yavuze ko kimwe mu bintu biryoha ari ugutsinda Rayon Sports.
Yabitangaje nyuma y'umukino wa Shampiyona yaraye atsinzemo Gikundiro ibitego 2-1.
Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nziza, ifite abakunzi benshi bityo kuyitsinda biryoha cyane.
Ati 'Rayon ni ikipe nziza uba ubona ukabona ko abantu bahari kuyishyigikira, ukabona ko kuyitsinda biryoha. Hahandi bikomeye ikipe nziza nka Rayon Sports y'Abafana urayitsinda nawe ukumva uratashye uraryamye urasinziriye, ukumva uraruhutse ni ikipe nziza ifite abafana benshi.'
Yakomeje avuga ko ikintu cyamufashije ari uko atigeze atuma imutsinda mu gice cya mbere kuko yari abizi ko mu gice cya kabiri ntacyo yakora.
Ati 'Rayon Sports iyo ubashije gutuma itagutsinda mu gice cya mbere, igice cya kabiri iba iri hasi."
Uyu ubaye umukino wa kabiri wikurikiranya Bugesera FC itsinda Rayon Sports itozwa na Camarade, n'umwaka ushize yari yayitsinze 2-1.
Source : http://isimbi.rw/gutsinda-rayon-biraryoha-uraryama-ugasinzira-camarade.html