Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gutangaza ko umukino w'igikombe kiruta ibindi mu gihugu "FERWAFA SUPER CUP" uzaba tariki ya 10 Mutarama 2026.
Uyu munsi ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025 ni bwo FERWAFA yandikiye amakipe azahatanira iki gikombe (mu bagabo n'abagore) abamenyesha igihe umukino uzabera.
Mu busanzwe uyu mukino uhuza ikipe yatwaye Shampiyona n'igikombe cy'Amahoro ubundi usanzwe uba mbere y'uko Shampiyona itangira kuri iyi nshuro si ko byagenze.
Muri iyi baruwa yasinyweho n'Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA iragira iti 'Mu rwego rwo kwitegura umukino w'igikombe kiruta ibindi mu Rwanda 'FERWAFA Super Cup 2024-2025', tubandikiye tubamenyesha ko uwo mukino uzakinwa tariki ya 10 Mutarama 2026."
'Amabwiriza agenga uwo mukino, isaha n'aho uzabera muzabimenyeshwa mu gihe cya vuba.'
Mu bagabo iki gikombe kizahuza APR FC yegukanye ibikombe byombi na Rayon Sports yabaye iya kabiri. Mu bagore uzahuza Rayon Sports WFC yegukanye Shampiyona na Indahangarwa yegukanye Igikombe cy'Amahoro.
Nyuma y'umukino APR FC yanyagiyemo Rayon Sports 3-0 mu mukino w'umunsi wa 7 wa sha mu Gushyingo 2025, amakipe yombi agiye kuzahura yuzuye.
Mu gihe aya makipe atahura n'izindi mvune, APR FC izaba ifite Cheikh Djibril Ouatara na Memel Dao abakinnyi ngenderwaho batakinnye umukino uheruka ni mu gihe Rayon Sports izaba ifite ba rutahizamu Ndikumana Asman na Fall Ngagne batakinnye uyu mukino kubera imvune.
Source : http://isimbi.rw/apr-fc-na-rayon-sports-zigiye-gucakirana-noneho-zuzuye.html