Hari igihe ikosa riruta icyaha – Umunyamakuru wa RBA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru w'Ikigo y'Itangazamakuru (RBA) Ishami rya Huye akaba n'umuraperi uri mu bagezweho cyane muri iyi minsi, Polyvalent yagaragaje ko we abona uruhare runini mu gukwirakwira kw'amashusho y'urukozasoni ya bimwe mu byamamare byo mu Rwanda rugirwa nabo kurusha abayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI , Umunyamakuru wa RBA ukora mu biganiro by'imyidagaduro, Anicet Bibetyo wamamaye nka Polyvalent yavuze ko nubwo abasakaza amashusho y'urukozasoni baba bakoze icyaha ariko we ko umutwaro munini awushyira ku muntu wa mbere wemeye kwifata amashusho atazi icyo azakora mu gihe kizaza.

Ati 'Hari igihe ikosa riruta icyaha. Ngewe nubwo abantu basakaza amashusho baba bakoze icyaha, ariko mbona hari igihe ikosa riba rinini kuruta icyaha. Ndabyemera uwoherereje amashusho mugenzi we aba yakoze icyaha gihanwa n'amategeko, ariko se ku rundi ruhande wowe uri umuntu w'umugabo, umugore cyangwa umukobwa wemeye ko bagufata amashusho uri muri ibyo bikorwa, wowe uba wumva bikwiye?'

Uyu muraperi yatangaje ko abona igihe kigeze ngo abantu batangire bajijuke bamenye uburyo imbuga nkoranyambaga zikora kuko kuri ubu hasigaye hari ibyago byinshi byo kuba umuntu yakwinjira muri telephone yawe akihereza ayo mafoto.

Ati ' Ntekereza ko bikwiye ko abantu batangira gutekereza no kuzirikana ku mikorere y'imbuga nkoranyambaga … Niba uri umukobwa cyangwa umusore ntukwiye kwemera ko bagufata amashuho uri gusambana kuko ugomba kuzirikana ko n'uwo muntu mushobora kuzashwana akayishyirira hanze cyangwa akaba yakinjirirwa bityo ugasanga urasebye.'

Polyvalent uheruka kongera gushyira hanze indirimbo ye nshya 'Amayeri III' ; aho yemeje byose byaturutse ku busabe n'ibyifuzo by'abafana bari bamugaragarije urukundo rudasanzwe ku Amayeri I n'Amayeri II.

Amayeri III yumvikanamo injyana nshya isa nk'aho ihurije hamwe Reggae na Drill nk'uko byari bimeze mu Amayeri II aho nabwo uyu muraperi yagarukaga ku nkuru zavuzwe cyane mu mwaka wa 2024 n'intangiriro za 2025.

Polyvalent afite indi mishanga y'ibihangano byinshi yitegura gushyira hanze haba mu mpera z'uyu mwaka ndetse no mu ntangiriro za 2026 ariko by'umwihariko ari kwitegura gushyira hanze alubumu ye ya mbere nayo ishobora kuza muri iki gihe.

Polyvalent abona abifata amashusho ari bo baba bafite ikibazo
Asanzwe ari n'umunyamakuru wa RBA

Jimmy GATETE / ISIMBI.RW



Source : http://isimbi.rw/hari-igihe-ikosa-riruta-icyaha-umunyamakuru-wa-rba.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)