Diamond Platnumz yahombye abarenga ibihumbi 100 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz yamaze guhomba abantu barenga ibihumbi 100 bakoze 'Unfollow' kuri Instagram ye kubera kugaragaza ko ashyigikiye Samia Suluhu Hassan, Perezida wa Tanzania.

Diamond Platnumz ni umwe mu bantu bokejwe igututu n'abigaragambya muri Tanzania bavuga ko atari akwiriye gushyigikira Samia Suluhu mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye ku wa Gatatu w'Icyumweru gishize.

Nyuma yo kotswa igitutu yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram akuraho buri post yose yagaragazaga ko ashyigikiye umukandida w'Ishyaka CCM. Samia Suluhu mu matora y'umukuru w'igihugu, ndetse amakuru akavuga ko we n'umuryango we bahise bahungira muri Kenya aho bahungaga abigaragambya batinya ko babagirira nabi.

Nyuma y'uko Samia atsinze amatora ndetse akanarahirira kuyobora Tanzania, Diamond yahise agarura amafoto yose yagiye gushyigikira Samia Suluhu, ndetse anatanga abutumwa avuga ko Imana ari yo igena byose kandi ko ibyabaye byose bifite impamvu.

Ati 'Imana niyo igena byose. Nta kintu kiba kidafite impamvu. Ndasaba Imana kuduha amahoro menshi kuruta mbere, urukundo, ubumwe n'ubufatanye nk'Abatanzaniya. Imana iruhukishe mu mahoro abitabye Imana. Amina.'

Benshi bagiye bamunenga ko yabaye ikigwari agasiba amafoto yakagombye kuba yarahagaze ku ijambo rye ni mu gihe abandi nabo bavuze ko atakagombye kuba yarashyigikiye umunyagitungu Samia Suluhu.

Ibi byose byatumye umubare w'abamukurikira kuri Instagram umanuka cyane akaba amaze gutakaza abantu barenga ibihumbi 100.

Mu bantu barenga miliyoni 18 n'ibihumbi 800 bamukurikiraga, ubu asigaranye miliyoni 18 n'ibihumbi 700.

Abantu barenga ibihumbi 100 bakoze unfollow kuri Instagram ya Diamond



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12165

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)