Naravuzwe ariko nta yandi mahitamo nari mfite - Tijara Kabendera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamakuru, Tijara Kabendera yavuze ko yaciwe intege na benshi, yavuzwe bishoboka ariko atari kureka akazi yakoraga kuko ari ko kari kamutunze numuryango we.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI aho yagarutse ku mpamvu ataretse ibyo yakoraga birimo itangazamakuru, kuyobora ibitaramo (MC) kandi abantu baramuvugaga ko afite imyitwarire ya gihungu ndetse n'ako kazi ari ak'abagabo.

Bitewe n'akazi yakoraga katamenyerewe ku gitsina gore, byagiye bituma hari abamufata mu yindi shusho bamwe bakanarengera. Nta kintu kiba atavuzweho yiswe ikirara, kunywa inzoga n'itabi, yiswe n'ibindi.

Yavuze ko atari kureka gukora akazi kamutunze ariko kuvuga ngo kuko abantu bavuze kuko nta n'umwe wari kumutunga cyangwa ngo yishyurire umwana we ishuri.

Ati "Abo bose bavugaga kugeza n'uyu munsi bakivuga ni indie wari kwishyura ishuri ry'umwana wanjye? Barakuvuga bakajya ku ruhande nta wagize icyo agufasha. Ese babandi bakuvugaga bagushakiye akandi kazi bashaka ko ukora?"

"Akaza akakubwira ati wowe Tijara uri umwana w'umukobwa wijya gusakuza kuri Radio uri umuntu w'umugore ngwino ngufungurire business hariya, cyangwa baravugaga bakagenda?"

Yakomeje avuga ko we nta mahitamo yari afite urutse gukora agakorera abana be ndetse n'umuryango we.

Ati "Abo babivamo usanga bafite andi mahitamo, akavuga ngo reka mbivemo mfite marume w'umukire uba muri Amerika azajya ampa amafaranga, cyangwa ukavuga ngo ndashaka umugabo ufite umugore njyewe angire undi wo ku ruhande. Njye rero nta mahitamo nari mfite uretse gukora nkakorera abana banjye, iyo mba mfite andi mahitamo nanjye mba narayagiyemo."

Yavuze ko iyo aza kubona umubwira ko ibyo akora atari byo ariko akamufasha kubona ibindi yakora bikwiye umunyarwandakazi nk'uko babivugaga, itangazamakuru aba yararivuyemo kera.

Tijara Kabendera kuvugwa cyane ntabwo byamuciye intege kuko yandi mahitamo yari afite



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12134

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)