Mbure imfura yanjye ntabwo tuzaceceka - KNC yashyize hanze ubutumwa bw'abagena uko imikino irangira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko batazokomeza kwihanganira abantu bica umupira kubera betting, ashyira hanze ubutumwa bwabo asaba RIB kubyinjiramo.

Yabitangarije mu Kiganiro Rirarashe cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025 ubwo yashyiraga hanze ubutumwa bw'abantu bandikiranaga bavuga uburyo match ya Gasogi United na Bugesera yabaye ku wa Gatandatu bayirangije n'uko bagomba kuyibetingaho (yarangiye ari 0-0).

Ubu butumwa bugaragara umwe yandikira undi ati "deal ya hano mu Rwanda ihari ni Gasogi na Bugesera, Gasogi gutsinda bizaba bikubiye neza cyane, andi makuru ndayaguha ni njoro."

Undi ati "hahaha, umukino nawishe kuko umusifuzi yahoze anyandikira."

Undi ahita amusubiza ati "ni ukuri wawishe, hari umuntu nzi ukomeye Betting igiye kurya nka miliyoni 20."

Haje n'ubundi buvuga ngo "ugomba kubigira ibanga ariko ubutumwa warekuye burimo guteza uruntu runtu."

Yavuze ko uyu musifuzi wandikiranaga n'uyu muntu ari Aline wasifuye umukino wabo na Bugesera.

KNC yemeje ko ibi bitakarangiye gutya kuko ibi ari ibimenyetso bihagije, RIB yagakwiye kubakurikirana.

Ati "ibi rero bibaye byiza uwabitangije bakamufata, RIB uko itwereka biriya bisambo biba byakoze amakosa, bakatwereka n'aba bica umupira byaba ari byiza."

Yakomeje abaza FERWAFA niba yananiwe gushingira kuri ibi bimenyetso ngo berekane aba bantu.

Ati "none se bwana FERWAFA, munaniwe no gushingira kuri ibi bimenyetso ngo mutwereke aba bantu? Kuko njyewe nabihombeyemo, maze kwamburwa intsinzi kabiri kose."

KNC akaba yakomeje ko ubu butumwa abugenera Hakizimana Louis Komiseri ushinzwe imisifurire muri FERWAFA na Hakizimana Ambroise ushyiraho abasifuzi basifura.

Ati "ibi ndabibwira umuntu witwa Ambroise, ndabibwira Louis n'abasifuzi be, ndabibwira kandi Shema Fabrice umuyobozi wa FERWAFA nkabibwira Hadji Mudaheranwa umuyobozi wa League."

Yunzemo arahira ku mfura ye ko batazigera baceceka.

Ati "ibi mbisubiyemo, mbure imfura yanjye ntabwo tuzaceceka, kuko kubura ubutabera ahantu hamwe ni ukububura hose. Ntabwo tuzemera ko ikibi cyangiza ibyishimo by'abantu. Ntabwo tuzarebera ikibi cyangiza ibintu dushoramo umwanya, amafaranga n'amarangamutima, ntibyabaho, ntibizabaho kandi tuzabireba."

Yasabye FERWAFA kugira ikintu ibikoraho hakaba impinduka zigaragarira buri wese kuko bimaze kurenga urugero.

Ikibazo cya Betting n'imisifurire mibi ntabwo ari ubwa mbere kivuzwe mu mupira w'u Rwanda, kimaze iminsi ariko bisa n'aho cyaburiwe umuti dore ko n'uyu mwaka w'imikino Shema Fabrice yazamuye amafaranga yahabwaga abasifuzi akagera ku bihumbi 100 Frw ariko nabwo impaka zatangiye kuvuka na shampiyona itarageramo hagati.

KNC yatabaje RIB



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12079

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)