Nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ibitego 2-0, Marines FC yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona ya 2025-26.
Guhera ejo hashize ku wa Gatanu shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 3 wa shampiyona.
Ejo habaye umukino umukino umwe gusa wo AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 1-1.
Uyu munsi nabwo yari yakomeje aho hakinwe imikino 3, uwo Mukura VS yananiwe gutsindira Kiyovu Sports i Huye amakipe yombi akanganya ubusa ku busa.
Undi mukino ni uwo bigoranye Musanze FC yanganyirije mu rugo na Bugesera FC 1-1. Bugesera FC yatsindiwe na Byishimo Valua ku munota wa 87 mu gihe cyaje kwishyurwa na Sunday Inemesit ku munota wa 5 w'inyongera.
Marines FC yari yakiriye Rutsiro FC maze inayitsinda 2-0 bya Nizeyimana Mubaraka ku munota wa 77 na Nkundimana Fabio ku munota wa 8 w'inyongera.
Shampiyona izakomeza ejo Gasogi United yakira Rayon Sports, Amagaju yakira Gicumbi na Police FC yakira AS Muhanga.
Kugeza ubu Marine FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 6 inganya na Police FC. Rutsiro ni iya nyuma n'amanota zero.