Imwe mu makipe yo muri Sudani yikuye muri Shampiyona y'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Al Ahli Madani yari yasabye kuza gukina muri shampiyona y'u Rwanda ivuye muri Sudani ntikije kuko yasanze ititeguye neza kuba yahatana.

Iyi kipe iri mu makipe atatu yo muri iki gihugu yari yasabye kuza gukina mu Rwanda ari yo; Al Ahli SC Wad Madani, Al Merrick.

Yavuze ko yahisemo kwikura muri Shampiyona kuko babona igihe cyo guhatana kitaragera ahubwo bagiye kubaka no gutegura ikipe ikomeye izatangira gukina Shampiyona ikomeye.

Amakuru avuga ko baba bahisemo kwikura muri Shampiyona y'u Rwanda kubera amananiza bashyizweho na Federasiyo y'Umupira w'Amaguru iwabo yabasabye ko nubwo bagiye gukina mu Rwanda ariko bagomba kuba bafite indi kipe ikina muri Sudani, bivugwa ko basanze batabishobora.

Ibi nabyo Al Hilal na Al Merrikh zasabwe ariko zo zirabyemera ndetse Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryavuze ko zose zigera mu Rwanda mbere y'uko iki cyumweru kirangira.

Mu kiganiro n'Itanganzamakuru cyabaye ku wa Mbere w'iki Cyumweru, Rwanda Premier League yavuze ko ingengabihe irimo aya makipe yamaze gutungunywa ndetse yanateguye uko azakina imikino y'ibirarane.

Al Ahli SC wad Madani ntikije gukina Shampiyona y'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article12124

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)