Mu gihe imyambaro ikomeje kuba kimwe mu bintu bigaragaza isura y'umuntu, iduka N1 Peter Style Rwanda ryubatse izina rikomeye mu mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, aho rifasha abantu benshi kwambara neza kandi mu buryo bugezweho. Abagabo n'abagore basigaye bahuriza ku magambo amwe: 'Iyo ushaka kwambara neza, ujya kuri N1 Peter Style Rwanda.' Aha ni ho benshi muri twe duhitamo guhaha kubera serivisi nziza, ibiciro byoroheje, n'imyambaro igezweho ituruka mu bihugu bitandukanye. Uhasanga amakabutura, amakoti, amasweater, inkweto zigezweho ndetse n'imyenda y'abagabo y'ubwiza budasanzwe.
N1 Peter Style Rwanda isura n'umwimerere w'imyambarire y'abanyarwanda b'iki gihe. Uhereye ku rubyiruko rukunda kwambara mu buryo bwa street fashion kugeza ku bantu bakunda imyambarire y'uburanga, buri wese abona imubereye.
Si ibyo gusa, ubufatanye bwiza hagati y'abakozi b'iri duka n'abakiriya bwatumye rihinduka ahantu abantu baganira ku bijyanye n'imideli n'imyambarire.
Nk'uko abahatembera babyivugira, N1 Peter Style Rwanda ni iduka rifasha buri muntu kwiyumvamo icyizere no kugaragaza isura nshya mu myambarire. Ku muntu ushaka gusura iri duka, ashobora cyangwa akeneye ibisobanuro birambuye, yaba gutumiza imyenda yahamagara kuri nimero ya +250 788 793 522.


Â