Abayobozi b'amashuri ya TVET bahuguwe ku kwigisha ku buzima bw'imyororokere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa yakozwe mu ntara zose z'igihugu aho yasorejwe mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ukwakira 2025.

Yateguwe n'Imbuto Foundation ifatanyije n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe amashuri y'imyuga, tekinike n'ubumenyingiro (RTB), ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mibereho y'abaturage (UNFPA), akaba yaratanzwe n'impuguke muri izo nyigisho zikora mu rwego rw'Igihugu rushinzwe guteza imbere uburezi bw'ibanze (REB).

Aya mahugurwa ajyanye n'igikorwa cyo guhuza integanyanyigisho za TVET n'uburyo bwo gutanga ubumenyi bujyanye n'ubuzima bw'imyororokere ku banyeshuri.

Mu gihe umubare w'abangavu baterwa inda ukomeje kwiyongera, ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA na bwo bukiyongera mu rubyiruko, hakomeje gutekerezwa icyakorwa ngo umuvuduko w'ingaruka zishingiye ku bumenyi buke ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu rubyiruko ugabanuke.

Nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi rudafite amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere kandi ya nyayo, hatekerejwe gahunda yo kuyigisha mu mashuri kugira ngo bifashe umwana kugira ubumenyi kuri 'Comprehensive Sexuality Education' (CSE).

Ni amasomo yatangiye gutangwa mu mashuri uhereye ku mashuri abanza ukagera no mu yisumbuye, aho umwana ahabwa ubumenyi bujyanye n'ikigero agezemo kandi bumufasha kumenya uko yitwara mu buzima bwe bwa buri munsi.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu, yavuze ko ari amasomo azabafasha gutegura abana mu kugena ahazaza habo.

Yagize ati 'Aya masomo ajyanye n'ubumenyi ku buzima bw'imyororokere azadufashiriza abanyeshuri kwiga bafite intego mu buzima. Mbere na mbere ni uburenganzira kumenya ibijyanye n'ubuzima bwabo, ariko nibamara no kugira ubwo bumenyi, bizajya bibafasha kunoza neza ibijyanye n'igenamigambi ryabo bahereye ku makuru y'ukuri atari ya yandi batoraguraga aho babonye."

Niyonsenga yakomeje ati "Bizanatuma kandi barushaho gutegura neza inzozi zabo kuko iyo uzi ubuzima bwawe, wiyizi, uzi ibishobora gutuma utera imbere, ibyo ushobora kwirinda, ibyatuma ubuzima bwawe burushaho kumera neza, bituma n'inzozi zawe uzitegura neza.'

Ibarura rusange ry'abaturage ryo mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abatuye mu Rwanda bari munsi y'imyaka 20, naho imibare ya Ministeri y'Uburezi igaragaza ko hafi miliyoni enye mu Rwanda ari abanyeshuri birirwa mu mashuri.

Umukozi mu Ishami rishinzwe gutegura Integanyanyigisho n'Imfashanyigisho muri REB, Ntibizerwa Janvier, uri mu batanze aya mahugurwa, yavuze ko kwigisha ayo masomo bizafasha abana kugira amakuru yizewe ku buzima bw'imyororokere atanzwe n'abantu bafite ubumenyi nyabwo bw'ukuri (abarimu), dore ko byagaragaye ko ababyeyi benshi batinya kuganira n'abana ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere.

Ati 'Ubumenyi ku buzima bw'imyororokere ni igice cy'ingenzi umwana akura afite ariko ntakigireho amakuru ahagije, agena uko yitwara. Mu ishuri arabyiga, akiga uko umubiri we ukora, impinduka zigenda ziwubaho ariko imyitwarire nta muntu uyimwigisha. Aya makuru arebana n'imyitwarire rero azajya yiyongera ku byo baba barize, bige uko ubuzima bwabo bukora, babashe kububungabunga.'

Uwimana Innocent na we watanze ikiganiro muri aya mahugurwa, yagaragaje ko ubumenyi ku buzima bw'imyororokere bwigishwa mu mashuri butanyuranya n'umuco n'imyemerere kuko igishyirwa imbere ari ukwigisha urubyiruko kumenya uko umubiri wabo ukora, kwifata bakareka kwishora mu busambanyi, ingaruka zo kwishora muri iyo mico mibi, bakanahabwa ubumenyi ku buryo bwo kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, dore ko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari urubyiruko rutangira gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato.

UNFPA yemeza ko yahisemo gutera inkunga iki gikorwa kuko ari ingenzi ku bakiri bato kumenya amakuru yizewe yerekeranye n'ubuzima bwabo kugira ngo bibayobore mu kwifatira icyemezo, kugabanya umubare munini w'abishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina idakingiye no kugabanya umubare w'abatwara inda z'imburagihe.

Haracyari gukorwa isuzuma n'ubugenzuzi bw'uburyo iryo somo rizashyirwa muri ayo mashuri, aho rishobora guhuzwa n'andi asanzwe yigishwa mu buryo buzwi nka 'cross cutting' cyangwa hagashyirwaho uburyo bwihariye bwo kwiga ibirebana n'ubuzima bw'imyororokere.

Abayobozi batandukanye b'ibigo bya TVET bakomeje guhabwa amahugurwa
Aba bayobozi b'ibigo by'amashuri bavuga ko kwigisha ubuzima bw'imyororokere ari ingenzi
Abahugurwa bafashe umwanya wo kuganirira mu matsinda
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bagaragaje ko hakenewe kwigisha ubumenyi ku buzima bw'imyororokere ariko bijyane n'umuco
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bagaragaje ibyo biteguye gukora
Umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya Camp Kigali, Niyonsenga Jean de Dieu, yavuze ko ari amasomo azabafasha gutegura abana mu kugena ahazaza habo
Ntibizerwa Janvier yerekanye ko abanyeshuri bakwiye kwigishwa ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere kuko bizabafasha
Abayobozi b'ibigo by'amashuri bo mu Karere ka Gasabo na bo bari bitabiriye
Abo mu Karere ka Kicukiro na bo bitabiriye aya mahugurwa
Abahagarariye abandi mu bigo by'amashuri biri mu Karere ka Nyarugenge

Amafoto: Habyarimana Raoul




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-b-amashuri-ya-tvet-bahuguwe-ku-kwigisha-abanyeshuri-ku-buzima-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)