Umukinnyi w'Amavubi ukina i Burayi yakoze ubukwe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi ukinira Etzella Ettelbruck muri Luxembour i Burayi, Kalisa Sven yakoze ubukwe n'umukunzi we Nella.

Ni ubukwe bwabaye ku wa Kane w'icyumweru gishize tariki ya 25 Nzeri 2025, hari nyuma y'uko indi mihango yose irangira.

Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'urugendo rw'urukundo rwa bo rwuzuyemo uburyohe aho tariki ya 2 Gicurasi 2025 basezeranye imbere y'amategeko.

Hari nyuma y'uko mu Kuboza 2023 ari bwo Kalisa yafashe icyemezo maze abaza Nella ko yazamubera umugore undi arabyemera amwambika impeta ya fiançailles.

Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Eagle View Lodge ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Sven Kalisa aheruka guhamagarwa mu ikipe y'igihugu muri Nzeri 2022 ubwo Amavubi yiteguraga umukino wa gicuti yakinnye na Guinea Equatorial.

Hari hateguye neza cyane aho biyakiriye
Kalisa Sven na Nella bakoze ubukwe
Byari ibyishimo bikomeye
Inshuti n'Umuryango bari baje kubashyigikira
Asanzwe ari umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11952

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)