CDAT ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda, washowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi (matching grant) yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Ikigega giteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF, ubu cyahujwe na Banki yAmajyambere y'u Rwanda (BRD) n'Ishami rishinzwe gukurikirana imishinga mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe guteza Imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB-SPIU).
Muhongerwa Jeanne wafashijwe na CDAT avuga ko ubuzima bwari bugoye mbere y'uko ayibona kubera ko yakoraga ubworozi bwa gakondo ndetse bikaba byaramugoraga no kohereza abana ku ishuri kubera kubura amafaranga y'Ishuri.
Ati 'Mbere byari bikomeye cyane kubera ko izuba ryaravaga inka zikabangamirwa, umukamo ukabura bikarangira no gutwara abana ku ishuri byanze.'
Ubu ibintu byarahindutse ubwo umushinga we watorwaga na CDAT mu mishinga myiza mu gihugu igomba guhabwa inkunga nyunganizi mu kumufasha gukora ubworozi bwa kijyambere aho bamufashije mu bikorwa bitandukanye.
Ibyo bikorwa birimo kumwubakira ibiraro bigezweho nk'igishobora kujyamo inka 200, aho kubika ubwatsi bw'inka igihe izuba ryabaye ryinshi, ahazajya hakusanyirizwa amata n'ibindi bitandukanye byatumye umukamo wiyongera ndetse n'amafaranga yinjizaga ku kwezi akiyongera cyane.
Ati 'Kubera korora kijyambere twafashijemo n'umushinga CDAT ubu tubona litiro 200 ku munsi kandi mbere hano mu rugo twakamaga litiro 20 zaba zabaye nyinshi ntizirenge litiro 50. Mu kwezi atarenze ibihumbi 80 Frw gusa ariko ubu ninjiza agera kuri miliyoni 2,4 Frw.'
Muhongerwa agaragaza ko umushinga w'ubworozi bugezweho bwatwaye arenga miliyoni 164 Frw, CDAT yishyuye agera kuri miliyoni 82 Frw na we atanga amafaranga yari asigaye.
Si umukamo wiyongereye gusa kuko abagera kuri 15 bamaze guhabwa akazi gahoraho ko kwita kuri ubu bworozi bwa Muhongerwa.
CDAT iteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibubangamira, yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.
Imaze gufasha imishinga igera kuri 244 yujuje ibisabwa mu gihugu hose aho yemerewe inkunga y'arenga miliyari 8,6 Frw.

