Byabereye mu Mudugudu wa Gatiti, Akagari ka Rwufe, Umurenge wa Twumba ku wa 29 Nzeli 2029.
Ku wa 28 Nzeri 2025, Nshimiyimana Vianney yari yajyanye n'umugore we kugabana amafaranga mu kimina, bavayo Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba uyu mugabo asubira ku kabari.
Byageze Saa Kumi za mu gitondo ku wa 29 Nzeri 2029 umugore we abwira umuhungu wabo w'imyaka 19 ko Se yaraye adatashye bajya kumushaka, bamubona agaramye ku nzira yapfuye afite ibisebe mu isura.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutuntu, Ntaganda Wilson, yabwiye IGIHE ko bakimenya aya makuru inzego z'umutekano zagiye aho byabereye kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane icyateye urupfu.
Ati 'Kugeza ubu nta bwo turamenya icyateye urupfu icyakora hari abantu batatu batawe muri yombi bakekwa. Abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Twumba mu gihe iperereza rikomeje'.
Umurambo wa Nshimiyimana Vianney wajyanywe mu Bitaro bya Mugonero gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushingurwa.
Gitifu Ntaganda yibukije abaturage ko ntawukwiye kwambura undi ubuzima, usibye Imana yabumuhaye.
