Trump yatutse ibihugu byemeye ubwigenge bwa Palestine - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibihugu bitandukanye birimo u Bufaransa, u Bwongereza, Canada na Australia mu cyumweru gishize byashyigikiye ukwigenga kwa Palestine

Trump yagaragaje ko ibihugu byemeye ko Palestine yemerwa nk'igihugu, byiganjemo abasanzwe ari inshuti zikomeye za Amerika ariko ko bafashe icyemezo yise icy'ubusazi kubera kurambirwa intambara.

Yagize ati 'Ibihugu byinshi byemeje mu buryo bw'ubusazi ukwigenga kwa Palestine. Bimwe ni ibihugu by'inshuti by'Abanyaburayi, inshuti, abantu beza. Ariko ntekereza ko bari gukora biriya kubera barambiwe ibyo bamazemo imyaka myinshi.'

Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nzeri 2025, Donald Trump, yagaragaje inzira ikubiyemo ingingo 20 ziganisha ku mahoro muri Gaza, harimo kwamburwa intwaro umutwe wa Hamas, kurekura imbohe z'Abanya-Israel yafashe bugwate, guhererekanya imfungwa z'Abanye-Palestine Israel ifite no gushyiraho abayobozi b'inzibacyuho muri Gaza.

Biteganyijwe ko inzibacyuho muri Gaza ishobora kuyoborwa na Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, mu gihe cy'imyaka itanu izamara.

Mu gihe Blair yaba yemejwe nk'umuyobozi wa Gaza International Transitional Authority (GITA) yakorana n'ubunyamabanga buguzwi n'abandi bantu 25.

Iyo GITA kandi ngo izaba ifite ibiro bikuru muri El-Arish mu Misiri.

Minisitiri w'Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimye Perezida Donald Trump wagaragaje ko inzego z'ubuyobozi muri Palestine nta cyo zigomba gukora muri Gaza, avuga ko Israel izarangira akazi mu gihe Hamas itakwemera ibyo isabwa.

Ibihugu byo mu Burayi byari byemeje Palestine nk'igihugu byagaragazaga ko ari bwo buryo bwashyira iherezo ku ntabara yo muri Gaza aho abarenga ibihumbi 66.000 bamaze kwicwa guhera mu Ukwakira 2023.

Ku rundi ruhande Netanyahu we avuga ko ibyo byaha urwaho umutwe wa Hamas rwo kugaba ibitero ku basivili b'abanya-Israel.

Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza, Kier Starmer na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, bagaragaje ko nubwo bemeye ukwigenga kwa Palestine ariko umutwe wa Hamas utagomba kugira inshingano uhabwa mu buyobozi bwa Palestine.

Donald Trump yise abasazi ibihugu byemeye ubwigenge bwa Palestine



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/trump-yise-abasazi-ibihugu-byemeye-ubwigenge-bwa-palestine

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)