Intore Massamba yavuze urwibutso yasigiwe na Nyina #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intore Masamba, yavuze ko nyina yamukunze amuzi ndetse hari byinshi amwibukiraho atavugira imbere y'abantu ariko akaba yarabatoje gukunda Imana.

Hari mu muhango wo gusezeraho bwa nyuma umubyeyi we Nyinawintore Ancille uheruka kwitaba Imana akaba yashyinguwe uyu munsi tariki ya 30 Nzeri 2025.

Uyu mubyeyi akaba yaritabye Imana tariki ya 18 Nzeri 2025afite imyaka 83 y'amavuko.

Nyuma ya misa yo gusabira Nyinawintore yabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis, Massamba Intore yagarutse ku bihe bitandukanye atazibagirwa kuri mama we.

Yavuze ko umubyeyi we yari indwanyi cyane waharaniraga ko bagira ubuzima bwiza no mu gihe Papa wa bo (umaze imyaka 13 yitabye Imana) yabaga adahari.

Ati 'Hari byinshi nibuka ntari buvugire aha. Hari igihe Papa yabaga ahari, yagiye gushaka imibereho yagiye kwigisha, yagiye guhanga no mu bindi byinshi, ariko Mama akatugumana ngo nta kibazo ni mu mureke. '

Yakomeje avuga ko umubyeyi wa bo yabareze abigisha gukundana no gukunda Imana.

Ati 'Yatureze neza, yaduhaye ikinyabupfura cyiza. Ibijyanye n'ubuhanzi byari ibye cyane ariko ibyishimo yabigiragamo aherekeza Sentore akanabyitangira, wabonaga birenze koko.'

Umubyeyi wa Intore Masamba yitabye Imana asize abana 6 muri 7 yabyaye, abuzukuru 22 n'abana barenga 200 yareze.

Massamba yavuze urwibutso yasigiwe na Nyina
Amashami yamushibutseho na yo yarashibutse



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11962

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)