Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Ghana wakiniraga ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n'iyi kipe aho yerekeje muri Libya mu ikipe ya Al Ittihad Al Masarat.

Lamptey yageze mu Rwanda umwaka ushize wa 2024 aho yasinyiye iyi kipe amasezerano y'imyaka 2 akaba yari ku mwaka we wa nyuma.

Ikipe ya Al Ittihad Al Masarat yamweretse ko imwifuza ndetse inumvikana na APR FC ariko ntiyahita yishyura.

Ibi byatumye uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ajyana na APR FC muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup irimo kuberayo.

Gusa ntabwo yari mu bakinnyi bazayakina ahubwo yari ategereje ko iyi kipe yo muri Libya ikora ibyo yumvikanye na APR FC.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ejo hashize ku wa Kane ari bwo iyi kipe yamaze kuzuza ibyo yumvikanye na APR FC maze Lamptey na we ahita ava Dar es Salaam agaruka i Kigali, uyu munsi akaba ari bwo afata indege yerekeza muri Libya.

Richmond Lamptey yatandukanye na APR FC



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11780

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)