Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, Shema Fabrice yahuye n'abakinnyi babiri bakomeye bamaze igihe bifuzwa n'u Rwanda, Ndayishimiye Mike Tresor na Warren Kamanzi.
U Rwanda rumaze igihe kinini rwifuza aba bakinnyi ariko bo akaba atari yo mahitamo ya bo ya mbere ahubwo bari bafite izindi nzozi.
Uwa mbere ni Ndayishimiye Mike Tresor wa Burnley uvuka kuri se w'Umurundi na Nyina w'Umunyarwandakazi.
Uyu rutahizamu yifuje kuba yakinira u Bubiligi ndetse ubwo muri 2023 ibiganiro byari bigeze kure n'u Rwanda nibwo bamuhamagaye ariko akaba atarongeye guhamagarwa akaba yemerewe kuba yakinira u Rwanda.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko kuva yatorwa muri Kanama 2025, perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice yashyize imbaraga mu gushaka aba bakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi.
Uwo yahereyeho ni Mike Tresor wa Burnley mu Bwongereza wanagarageje ko gukinira u Rwanda ntacyo byamutwara, ISIMBI yamenye ko yahuye na Mama we ndetse ibiganiro bikaba byaragenze neza gusa biragoye ko imikino mu kwa 10 yayikinira.
Na Camarade wari umunyamabanga wa FERWAFA mbere yo kuvaho yari afitanye gahunda na Tresor Ndayishimiye yo kujya kumureba bakaganira akaza gukinira u Rwanda.
Undi ni myugariro wo ku ruhande rw'iburyo muri Toulouse mu Bufaransa, uyu mukinnyi wifuzaga gukinira Norway akaba na we yaraganiriye na Shema ndetse we bisa n'ibyarangiye na we isaha n'isaha abanyarwanda bazamubona mu mwambaro w'Amavubi.