Shampiyona y'Isi y'Amagare yatangiye kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 21-28 Nzeri 2025. Ni bwo bwa mbere iri kubera muri Afurika nyuma y'imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.
Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, izigera kuri 11 ari zo zonyine yabereye hanze y'uyu mugabane.
Mu rwego rwo gukomeza gutanga serivisi z'ubuvuzi ku bitabiriye iri rushanwa n'abafana bashobora kugira ikibazo, hashyizweho site ziriho amatsinda y'abaganga ari ahabera irushanwa kugira ngo bafashe abakenera izi serivisi.
Mu buryo buri gukoreshwa harimo ivuriro ryimukanwa, imbangukiragutabara z'imodoka na moto, bigenda inyuma y'amagare kugira ngo ugira impanuka ahabwe ubutabazi bwihuse, na kajugujugu zifashishwa mu kugeza umurwayi ku bitaro.
Dr. Ishema Leandre, yabwiye RBA ko serivisi ziri gutangwa ari iz'ubuzima rusage, kandi zitangwa ku bantu bose haba abaje mu isiganwa bashobora kugira ibibazo by'ubuzima cyangwa impanuka, n'abaje kubashyigikira.
Ati 'Serivisi turi gutanga ni iz'ubuzima rusange, turi gukorana na polisi na Croix Rouge kugira ngo dutange serivisi nziza kuri buri wese witabiriye. Ntabwo ari ku Banyarwanda gusa ahubwo no ku banyamahanga baje gushyigikira abakinnyi babo.'
Yashimangiye ko kuva iri siganwa ryatangira nta muntu wari wagira ikibazo gikomeye cy'ubuzima bari bakira, ariko ko n'iyo byaba biteguye neza gutanga ubufasha bukwiye.
Ati 'Mu bantu tumaze kwakira harimo abantu bafite umuvuduko w'amaraso, abababara umutwe n'abafite umunaniro kubera kwirirwa bahagaze, nta bibazo bikomeye turakira kandi n'iyo twabigira turiteguye.'
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi n'Ubuzima Rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Athanase Rukundo, yavuze ko bashyizeho gahunda z'imikoranire hagati y'ibigo byose by'ubuvuzi, birimo ibya leta n'ibyigenga kugira ngo abarwayi bakenera serivisi z'ubuvuzi buri munsi na bo bafashwe kuzibona nk'uko bisabwa.
Ati 'Twateguye uburyo abarwayi bagomba kugera kwa muganga, mu Mujyi wa Kigali dufite ahantu 14 twashyize imbangukiragutabara, aho umuntu wese ushobora kugira ikibazo aho ziri zamugeraho kandi na wa wundi ukeneye kugera kwa muganga zikamugezayo.'
MINISANTE igaragaza ko n'ubwo hari amatsinda y'abaganga ari ahari kubera irushanwa, abarwayi bakenera serivisi zisanzwe zitangirwa mu bigo by'ubuvuzi bakomeje kuzihabwa uko bisanzwe.
