Ni intambara yo kurwana- Senateri Nyirahabimana kuri EU yasabye ko Ingabire Victoire arekurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 15 Nzeri 2025 ubwo Inteko Rusange ya Sena yatangizaga igihembwe kidasanzwe kugira ngo isuzume ikibazo cy'inyungu rusange kijyanye n'umwanzuro (2025/2861(RSP) wo ku wa 11 Nzeri 2025, w'Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'u Burayi uvuga ku Rwanda.

Ni umwanzuro ujyanye n'Inteko ya EU yasabye u Rwanda kurekura Ingabire Victoire Umuhoza ufunzwe kuva muri Kamena 2025.

Abagize Inteko ya EU bateranye kugira ngo baganire ku ifungwa rya Ingabire, banafate umwanzuro wo kuryamagana no gusaba ko ahita afungurwa. 549 barawushyigikiye, babiri barawanga, abandi 41 barifata.

Abadepite ba EU kandi basabye ko abandi bantu bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, barimo umunyamakuru Nsengimana Théoneste na bo barekurwa.

Senateri Nyirahabimana yavuze ko ubusabe bw'Inteko ya EU, bugaragara nko kwivanga mu miyoborere y'u Rwanda kandi ari igihugu gifite ubwingenge n'ubusugire budakwiriye kuvogerwa.

Yagaragaje ko uwo mwanzuro ukubiyemo ibitekerezo biyobya ukanibasira ubuyobozi bw'u Rwanda hagamijwe kugaragaza ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari bwo gukora politiki no gukora itangazamakuru n'ibindi.

Yagaragaje ko ari umwanzuro ugamije kwangiza isura y'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga kugira ngo utambamire inyungu z'u Rwanda n'iz'Abanyarwanda mu mibanire, ubufatanye n'ubutwererane n'amahanga.

Ati 'Dukwiriye gusesengura uyu mwanzuro mu buryo bwimbitse tukareba igikwiriye gukorwa kuko tutakwihanganira igitambamira inyungu z'Abanyarwanda.'

Yavuze ko nubwo ubufatanye hagati y'Inteko zishinga Amategeko bukwiriye ku mpande zombi kuko ari ngombwa, ariko abo mu Nteko ya EU bafashe icyemezo nkana bitari uko batari bazi ko u Rwanda rukora kandi rukora neza.

Senateri Nyirahabimana yavuze ko 'ari inyandiko ishingiye ku rwango n'ibitekerezo bya mpatsibihugu. Ni ba bandi barakazwa n'uko umuntu yakoze neza. Ubufatanye hagati y'inteko nibubeho ariko ntabwo byabuza abantu nk'aba n'ubundi kuzagarura undi mwanzuro.'

Yakomeje ati 'Abantu batinyuka bakinjirira igihugu gifite ubwigenge n'ubusugire, bakanajyamo imbere bakinjirira ubucamanza kandi ari urwego rwigenga. Ni ya myitwarire ya mpatsibihugu. Ni intambara yo kurwana ariko bitavuze ko ubufatanye hagati y'inteko tutakomeza kubuteza imbere.'

Senateri Nyirasafari Espérance we yavuze ko ibyakozwe n'Inteko ya EU nta we byatangaza, kuko Abanyaburayi bakunze kuvogera ubusugire bw'igihugu bakinjira mu mikorere y'urwego rw'ubutabera, agaragaza ko bidakwiriye kwihanganirwa.

Ati 'U Rwanda ni igihugu cyigenga gifite inzego zikora mu bwigenge bwacyo ariko zikanubariza amasezerano mpuzamahanga cyane cyane ajyanye n'uburenganzira bwa muntu.'

Kuri Senateri Nyirasafari ntabwo uwo ari we wese akwiriye kwihisha mu mutaka w'ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ngo akore ibyaha ngo u Rwanda rubireberere.

Senateri Rugira Amandin we yavuze ko Inteko Ishinga Ametegeko ya EU imaze kugira akamenyero ibikorwa byo gushyira u Rwanda ku rwego rwo guhora rwisobanura.

Biteganjijwe ko Komisiyo z'imitwe yombi zifite amategeko n'uburenganzira bwa muntu mu nshingano, zisesengura uyu mwanzuro w'Inteko ya EU mu buryo butomoye, ibyavuyemo bikagezwa ku nteko rusange y'Inteko Ishinga Ametegeko imitwe yombi.

Inteko Rusange y'Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, Umutwe wa Sena yasuzumye umwanzuro w'Inteko ya EU iherutse gusaba ko Victoire Ingabire ukurikiranwe n'ubutabera afungurwa
Inteko Rusange ya Sena y'u Rwanda yari igamije gusuzuma umwanzuro w'Inteko ya EU ureba u Rwanda yayobowe na Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier (hagati)



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intambara-tugomba-kurwana-senateri-nyirahabimana-kuri-eu-yasabye-ko-ingabire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)