Ni iki kihishe inyuma ya 'Masks' abakinnyi ba APR FC bambaye (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buryo busa n'ubutunguranye hagiye hanze amafoto y'abakinnyi ba APR FC bane bambaye 'mask' zirinze izuru benshi bibaza icyabaye.

Ni abakinnyi barangajwe imbere na kapiteni Niyomugabo Claude, Myugariro Byiringiro Gilbert, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.

Nubwo ari bane bagaragaye bazambaye ariko ubundi izi 'masks' ni ebyiri gusa zakozwe zikorewe Niyomugabo Claude wagize cy'izuru ubwo Amavubi na Nigeria bakiniraga muri Nigeria akaba yaranagombaga gukina umukino wa Zimbabwe ayambaye ariko ntiyahita iboneka.

Byiringiro Gilbert we ni ikibazo yagiriye muri CECAFA Kagame Cup, aho yagize ikibazo na we ku zuru, bakaba bamushakiye 'mask' yo kujya akinana.

Aya mafoto akaba yafashwe mu bihe bitandukanye aho ejo hashize ku myitozo yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ubwo abakinnyi bari bahageze Byiringirp Gilbert na Claude ni bo bari bazambaye.

Batangiye kuzenguruka ikibuga bazikuramo maze Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert barazambara.

Nyuma nibwo Byiringiro Gilbert yongeye kuyambara ariko Niyomugabo Claude we akaba ntayo yigeze yongera kwambara.

APR FC irimo kwitegura umukino ubanza w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Kapiteni Niyomugabo Claude na we afite ikibazo ku zuru nubwo yakoze imyitozo atambaye mask
Byiringiro Gilbert yagize ikibazo ku zuru
Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert bazicotsemo



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11943

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)