Korora amafi uhereye ku magi byafashije u Rwanda gukuba umusaruro kabiri - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusura icyo kigo kwa Minisitiri w'Intebe byabaye ku wa 23 Nzeri 2025 mu ruzinduko yagiriye mu Ntara y'Amajyepfo.

Kivu Choice yasuwe icuruza amafi, ikayorora kuva avuye mu magi yayo kugeza ajyanywe mu cyuzi akurwamo ajya ku isoko.

Ni ikigo gifite amaguriro 20 acuruza amafi mu gihugu hose, kikagira kareremba ku Kiyaga cya Kivu mu Karere ka Nyamasheke cyororeramo ndetse n'ahatunganyirizwa amagi avamo amafi hagati y'Umurenge wa Kigembe mu Karere ka Gusagara n'uwa Ngera mu Karere ka Nyaruguru.

Ubwo yageraga ahatunganyirizwa amagi avamo amafi, Dr. Nsengiyumva yeretswe inzira bicamo kuva mu kuyakura mu nda ya nyina kugeza aturazwe akavamo udufi dutoya tujyanwa muri kareremba kororwa.

Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Uwituze Diane yavuze ko icyo kigo cyahoze ari ishoramari rya Leta ariko kiza kwegurirwa uwikorera akibyaza umusaruro ufatika.

Ati 'Mu 2021 byagaragaye ko bigoranye guhaza isoko ry'Abanyarwanda bashakaga abana b'amafi iki kigo cyegurirwa Kivu Choice. Ibyo byongereye cyane umubare w'abana b'amafi kuko mbere twabonaga abagera kuri miliyoni 1.2 ku mwaka ariko uyu munsi atanga miliyoni 60 ku mwaka.'

Yongeyeho ko Kivu Choice ubu iri no kugira uruhare mu gutunganya ifu y'amafi igaburirwa abana mu kurwanya imirire mibi, ndetse ko nubwo mu gihugu hari abandi bashoramari 13 bakora nka yo ubu ari yo iri mbere mu gutanga umusaruro mwinshi.

Ati 'Ubu ni we wororera amafi muri kareremba menshi kuko yasanze turi kuri toni ibihumbi 3,900 ku mwaka ariko ubu tugeze kuri toni 10,000 ku mwaka harimo izigera ku bihumbi 5,000 ze wenyine. Mu 2027 duteganya ko azaba aduha toni 30,000 bingana hafi na kimwe cya kabiri cy'ayo twiyemeje muri gahunda ya gatanu yo kuvugurura ubuhinzi n'ubworozi izarangira mu 2029.'

Umuyobozi Mukuru wa Kivu Choice, Kamran Ahmad yavuze ko icyo kigo yagishoyemo miliyoni 10 z'Amadolari ndetse akaba ateganya kongeramo izindi miliyoni 20 z'Amadolari mu myaka ibiri iri imbere ku buryo azakomeza kongera umusaruro bikagera mu 2026 atanga abana b'amafi miliyoni 120 ku mwaka ndetse acuruza na toni 10,000 ku mwaka.

Minisitiri w'Intebe yasabye uwo mushoramari gukomereza aho mu gufasha Igihugu kongera umusaruro w'amafi, gusa agaragaza ko yakwibanda ku guhaza isoko ry'imbere mu gihugu kuko ubu hari ayo yohereza mu mahanga kandi n'u Rwanda rukiyatumizayo.

Ahategurirwa abana b'amafi hari n'amanini aba ashinzwe gutera amagi
Iki cyanya cyororerwamo atera amagi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/korora-amafi-uhereye-ku-magi-byafashije-u-rwanda-gukuba-umusaruro-kabiri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)