Byabereye mu Kagari ka Gisovu Umurenge wa Twumba ku wa 28 Nzeli 2025 mu masaha ya mu gitondo.
Musabyimana ufite umugore n'abana 10, ubwo abandi bari bagiye gusenga yabonye ari we usigaye mu rugo ajya kwahira ubwatsi bw'inka mu nkengero za Pariki ya Nyungwe.
Akigerayo yabonye inyamaswa nini iryamye, ayitegereje abona ni ingurube y'ishyamba kuko asanzwe ayizi.
Uyu mugabo avuga ko yabonye itanyeganyega agira ngo yapfuye akubita hasi inkoni yari afite, iyo satura ihita imuhagurukana imukubita ihembe agwa hasi itangira kumunyukanyuka.
Yagaruye ubwenge asanga iyo nyamaswa yagiye ariko yamukomerekeje ku ntoki, akaboko, ku maguru no mu isura niko kujya gutekerereza Mutwarasibo ibimubayeho bamufasha kugera ku Kigo Nderabuzima cya Gisovu nacyo kimwohereza ku Bitaro bya Mugonero.
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard yavuze aya makuru bayamenye bari gukurikiranira hafi ubuzima bw'uyu muturage.
Ati 'Ubusanzwe nk'izo satura ntiziza inyuma ya Pariki ahubwo bariya baturage nibo bajya kuzihohotera bazitega cyangwa bazihiga. Ubwo avuga ko yamuririye mu cyanya gikomye nubwo naho batemerewe kujyamo, tugiye gukurikirana aho avuga yaririwe, nidusanga yahohotewe azahabwa indishyi. Nidusanga ari we wayisagariye ikamurya yitabara, namara kwivuza azabikurikiranwaho kuko gusagarira ziriya nyamaswa birahanirwa barabizi.'
Meya Muzungu yasabye abaturiye Pariki y'Igihugu ya Nyungwe kubana neza nayo, bakirinda kuyangiza kuko ubwabo bazi akamaro ibafitiye.