Muri iyi nkuru, tugiye kugaruka ku bantu 40 bagize uruhare mu guha amazina abo bana bose b'ingagi baheruka kuvuka uko ari 40.
1. Javier Pastore
Javier Patore ni umunya-Argentine wamenyekanye ubwo yakinaga umupira w'amaguru mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Paris Saint-Germain mu Bufaransa, by'umwihariko guhera mu 2011 ubwo iki kipe yari imaze kugirana amasezerano y'imikoranire n'abanya-Qatar bayishoyemo akayabo.
Yakundirwaga cyane ubuhanga bwe mu gucenga nubwo imvune zagiye zimukoma mu nkokora kugeza ubwo yasezeraga kuri ruhago mu 2023 anyuze mu yandi makipe arimo AS Roma mu Butaliyani na Elche yo muri Espagne.

2. Yemi Alade
Izina rya Yemi Alade si rishya na mba ku bakunzi b'umuziki by'umwihariko mu njyana ya Afropop na R&B.
Alade ntazwi mu kuririmba gusa kuko azwi no mu byo kwandika indirimbo, kurangwa n'imbaraga nyinshi ku rubyiniro no kugira ijwi riremereye ndetse akaba yarashyizwe mu bahatanira ibihembo bya Grammy inshuro zitandukanye.
Uyu muhanzi ukomoka muri Nigeria uri mu batahiwe mu kwita izina umwe mu bana b'ingagi 40 bagiye guhabwa amazina, yavutse mu 1989, ariko amenyekana byihariye mu 2014 ubwo yasohoraga indirimbo 'Johnny,' yarebwe n'abarenga miliyoni 175 ku rubuga rwa YouTube. Yarushijeho kumenyekanya mu ndirimbo zitandukanye zo ku rwego mpuzamahanga zirimo izo yahuriyemo n'abandi bahanzi b'ibihangange nka Beyoncé, Angélique Kidjo, na Rick Ross.
Uretse izina rya Yemi Alade, yagiye ahabwa andi n'abakunzi be arimo nk'Umwamikazi w'Injyana ya Afrobeats, Umwami w'Abamikazi ndetse abandi bakamwitirira Umugore w'Icyuma kubera ubuhangange bwe.

3. Athanasie Mukabizimungu
Athanasie Mukabizimungu wavutse mu 1968, ni we watangije Koperative Imbereheza akaba anayibereye Umuyobozi w'Icyubahiro.
Ni koperative ifite umwihariko w'ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imibereho myiza y'abagore n'urubyiruko by'umwihariko mu gace ka Gahunga mu Karere ka Musanze, aho we n'umuryango we bimukiye bavuye i Kigali mu rwego rwo kurushaho gushyira imbaraga muri ibi bikorwa yiyeguriye.
Yibanda ku buhinzi bukorwa mu buryo bugezweho n'indi mirimo ibyara inyungu, kwizigamira, kongerera abagore ubushobozi no gufasha ingo zituriye Pariki y'Ibirunga kubaka ibigega byo gufata amazi y'imvura ku buryo kujya kuvoma muri pariki byahindutse amateka binyuze muri uku kwiyemeza kwita ku iterambere ry'icyaro.

4. Reed Oppenheimer
Reed Oppenheimer ni Umuyobozi Mukuru wa Reed Jules Oppenheimer Foundation.
Uyu muryango wa Reed Jules Oppenheimer uzwi mu bikorwa bijyanye n'imibanire y'abantu, ibigamije iterambere ry'ubukungu burambye kandi budaheza no gutera inkunga imishinga by'umwihariko muri Afurika n'ibindi bice by'Isi bikiri mu inzira y'iterambere.
Reed yamenyekanye by'umwihariko mu kurwanya ubusumbane, gushyigikira uburezi, ibigamije kwita ku buzima nk'ubuvuzi ndetse no kubungabunga ibidukikije.
5. Sang-Hyup Kim
Sang-Hyup Kim ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere rishyigikira Ibidukikije.
Uyu munya Koreya y'Epfo yakoze imirimo itandukanye mu myanya yo hejuru muri guverinoma y'igihugu cye harimo no kuba Umunyamabanga mu byerekeye Iterambere rishyigikira Ibidukikije wa Perezida Lee Myung-bak ubwo yayoboraga Koreya y'Epfo.
Yagize uruhare mu gutangiza igenamigambi rya Koreya y'Epfo no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Ku rwego mpuzamahanga yabaye umujyanama mu Muryango w'Abibumbye n'indi miryango mpuzamahanga by'umwihariko mu bijyanye n'ingufu, ibidukikije n'ubukungu.

6. Alliance Umwizerwa
Alliance Umwizerwa ni Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku ngagi muri Dian Fossey Gorilla Fund muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga aho na we ari muri bake bagize amahirwe yo guha izina umwe mu bana b'ingagi bagiye guhabwa amazina mu 2025.
Akazi ke ka buri munsi karangwa no gukurikirana ingagi, kuzibungabunga n'ibikorwa bigamije ubushakashatsi kuri izi ngagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.

7. Camille Rebelo
Uyu ni rwiyemezamirimo w'umunya-Kenya, akanaba umwe mu bashinze EcoPlanet Bamboo abereye Umuyobozi Mukuru.
Amaze kugira uruhare mu micungire y'imigano ku buso bwa hegitari zirenga ibihumbi 35 ku migabane itandukanye, akanafasha mu guhindura ubutaka bwari bwarashaririye muri Amerika y'Amajyepfo na Afurika, bukaba iwabo w'urusobe rw'ibinyabuzima.
Mbere yo gutangiza EcoPlanet Bamboo, Camille yakoze ku mishinga itandukanye ijyanye n'ibyo kubungabunga amashyamba mu bihugu birenga 20 byo hirya no hino ku Isi, muri Afurika, Aziya na Amerika y'Amajyepfo.

8. Susan Chin
Suzan Chin ni Visi Perezida ushinzwe ibijyanye n'Igenamigambi n'Iterambere, akanaba Ukuriye ibijyanye no gushushanya imbata z'imishinga muri Wildlife Conservation Society, imirimo amazemo imyaka 43 kuko yayitangiye mu 1982.
Yakoze ku mishinga minini itandukanye irimo uwa Congo Gorilla Forest, Tiger Mountain, Madagascar at the Lion House, binamuhesha ibihembo bitandukanye.
Chin yagiye anafasha mu gushyiraho ibigo bigamije kurengera urusobe rw'ibinyabuzima by'umwihariko mu nyamaswa ziba ku gasozi haba mu Rwanda, muri Madagascar, Costa Rica na Belize. Intego ye ni uguhuza abanyamujyi n'inyamaswa ndetse no gushyira imbaraga mu kurinda no kubungabunga ibidukikije.
9. David S. Marriott
David S. Marriott ni umushoramari w'Umunyamerika aho kuva mu 2022 akora nka Chairman w'Inama y'Ubutegetsi ya Marriott International, hoteli mpuzamahanga yafunguye ishami ryayo mu Rwanda mu 2026.
Ubuzima bwe yabweguriye ibijyanye n'amahoteli by'umwihariko Marriott International akoramo kuva mu 1999 aho yagiye aba mu nshingano zitandukanye zirimo no kuba uwari ushinzwe ibikorwa na serivisi bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akanaba umukozi ushinzwe ibikorwa mu Karere k'Uburasirazuba bwa Amerika.

10 . Dr. Gaspard Nzayisenga
Dr. Gaspard Nzayisenga ni Umunyarwanda uzobereye ibyo kuvura inyamaswa akanaba Umuganga Mukuru ushinzwe kwita ku nyamaswa muri Gorilla Doctors, umushinga uhuriweho na UC Davis na Mountain Gorilla Veterinary.
Kuva ubwo yabyinjiragamo nk'uwimenyereza umwuga mu 2014, yabaye umwe muri 12 b'Abanyafurika bagiye batabara ubuzima bw'inyamaswa harimo n'ingagi zo mu misozi yo mu birunga zabaga ziri mu byago muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Rwanda n'ahandi hirya no hino muri Afurika.
Dr. Nzayisenga akunda gukora ibikorwa byo gutabara inyamaswa mu mashyamba, birimo kuvura iziba zakomerekejwe n'imitego by'umwihariko nk'ingagi agakora uko ashoboye ku buryo ziba ziri kumwe n'imiryango yazo aho mu byo akunda kwibuka harimo akana k'ingagi yatabaye akakageza mu muryango wako mu gihe izindi zari zagasize inyuma zihunga.
Mu 2023 yahawe igihembo cyihariye bimuhesha kujya gukomeza amasomo ajyanye n'ubuvuzi bwo kwita ku nyamaswa zimeze nk'abantu muri UC Davis.
11. Michelle Yeoh Todt
Michelle Yeoh Todt ni umukinnyi wa filimi w'icyamamare ukomoka muri Malaysia. Yakinnye muri filimi zamenyekanye cyane nka Crouching Tiger, Hidden Dragon, Memoirs of a Geisha, Crazy Rich Asians na Everything Everywhere All at Once yamufashije kwegukana igihembo cya Oscar mu 2023.
Afatwa nk'uwabereye abandi banya-Aziya irembo n'ikiraro mu bijyanye no gukina filimi muri Hollywood ndetse yigeze no gushyirwa mu bavuga rikumvikana ku ruhando mpuzamahanga.
Uretse ibyo gukina filimi, anakorana n'Umuryango w'Abibumbye mu kubungabunga uyu mubumbe dutuyeho, guharanira uburenganzira bungana ku bagore n'ibyerekeranye n'imihanda itekanye. Michelle kandi ni Madamu wa Jean Todt wayoboye Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa ku Modoka ku Isi, FIA.

12. Jean Todt
Todt ni umugabo wa Michelle nk'uko twabigaragaje haruguru, akaba Umufaransa wiyeguriye ibijyanye n'amasiganwa y'imodoka aho yanabaye umuyobozi wa FIA. Ni umuyobozi kandi mu bijyanye n'umutekano ndetse n'ubuziranenge bw'imihanda ndetse akorana n'Umuryango w'Abibumbye muri ibyo by'umutekano n'ubuziranenge bw'imihanda hirya no hino ku Isi.
By'umihariko azwi nk'uwari umuyobozi w'Ikipe ya Ferrari mu myaka yayo myiza ubwo Michael Schumacher yegukanaga amasiganwa atandukanye ubutitsa. Yanabaye mu itsinda ry'ubuyobozi bwa Formula One n'ubw'ibijyanye na siporo ikorerwa mu binyabiziga mu 2009 kugeza mu 2021.
Jean Todt ashyigikira cyane ubwikorezi n'ingendo birengera ibidukikije n'imishinga ijyanye no kubungabunga ikirere.

13. Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein
Princess Ingeborg zu Schleswig-Holstein ni Umuhanzi ufite inkomoko mu Budage akanamenyekana byihariye mu bikorwa by'ubugiraneza by'umwihariko mu gushyigikira urubyiruko no gusigasira umuco.
Ni we uyobora Umuryango Louisenlund Foundation, ari na wo ugenga ishuri rya Louisenlund riri mu yo ku isonga mu Budage.

14. Mathieu Flamini
Mathieu Flamini wahoze akinira Arsenal ari mu bitabiriye umuhango wo Kwita Izina 2025, aho ari bwite izina umwana w'ingagi. Uyu mugabo w'imyaka 41 ni umwe mu bahoze ari abakinnyi b'umupira w'amaguru batunze agatubutse kurusha benshi ku Isi, kuko umutungo we ubarirwa hejuru ya miliyari 20£, bivuze ko ukubye inshuro zirenga 40 uwa Cristiano Ronaldo.
Nyuma y'umupira, Flamini yabaye rwiyemezamirimo mu by'ibinyabutabire bigamije kurengera ibidukikije, ashinga GFBiochemicals mu 2008 afatanyije na Pasquale Granata, ikigo cy'agaciro ka miliyari 30£ afitemo imigabane ingana na 60% aho ayobora abakozi barenga 1000.
Flamini akoresha ubushobozi bwe mu bukangurambaga bwo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no kubungabunga ikirere, aho asaba ko ikoreshwa ry'ingufu zisubira mu bikorwa bya ruhago, kurya ibikomoka ku bihingwa no guhindura ingendo z'abafana mu buryo butangiza ibidukikije.

15. Leonard Nsengiyumva
Leonard Nsengiyumva ni impuguke mu bijyanye no gukusanya no kubika amakuru aho akorera Dian Fossey Gorilla Fund. Afasha mu kurinda ingagi zo mu birunga aho inshingano ye nyamukuru ari ugukusanya no gusesengura amakuru ku miryango y'ingagi, aho zijya, ubuzima bwazo n'aho ziba.
Leonard akorana bya hafi n'abakurikirana ingagi, abashakashatsi n'abiyeguriye kubungabunga ibidukikije. Atanga umusanzu we mu gutuma u Rwanda rukomeza kuba ku isonga mu bihugu birengera urusobe rw'ibinyabuzima birimo kurengera ubuzima bw'ingagi zo mu misozi zisigaye hake ku Isi.

16. Claver Ntoyinkima
Claver Ntoyinkima ni umutoza akaba n'umuyobozi wa ba mukerarugendo ubifitemo ubunararibonye muri Pariki y'Igihugu ya Nyungwe, pariki igizwe n'ishyamba rinini rya kimeza ricumbikiye urusobe rw'ibiti n'inyamaswa z'amoko atandukanye. Amaze imyaka myinshi mu bikorwa byo kurinda no kurengera inyamaswa zo mu gasozi no kwigisha abandi kugenza batyo.
Afasha mu guhugura abakozi bashya ba pariki, agafasha abasura pariki kunogerwa na serivisi no kuhagirira ibihe byiza ari na ko arushaho gushyigikira ubukerarugendo burengera ibidukikije.
Azi byinshi birebana n'inyamaswa zibarizwa muri Nyungwe nk'inguge, impundu, ibyondi, inkende n'ubwoko bw'inyoni burenga 300 buhabarizwa. Hejuru y'ibyo anigisha abaturage ibijyanye no kurengera ibidukikije.
17. Dr Yin Ye
Dr. Yin Ye ni Umuyobozi Mukuru wa BGI Group, ikigo cya siyansi mu Bushinwa kigirwamo ibijyanye n'ingirabuzima fatizo. Mu gihe cy'ubuyobozi bwe, BGI yaragutse mu buryo bufatika ndetse yanatanze umusanzu mu rwego rw'ubuvuzi, ubuhinzi n'ubushakashatsi ku ngirabuzimafatizo hirya no hino ku Isi.
Uretse kuyobora iki kigo, Dr. Yin Ye akunze gukora amashusho anyuza kuri internet aho aba afasha abantu gusobanukirwa na siyansi. Avuga ku ngirabuzimafatizo, agakomoza ku buzima n'ibijyanye n'ikoranabuhanga ku buryo byorohera umukurikiye gusobanukirwa.
Yifuza ko siyansi yakoreshwa mu buryo busobanutse bufasha mu gukemura ibibazo biremereye nk'ibura ry'ibiryo, ubuvuzi no kurengera ibidukikije. Azwi nk'umuntu uhuza siyansi n'abantu mu buzima bwa buri munsi.

18. Charlie Mayhew
Charlie Mayhew ari mu bashinze akanaba Umuyobozi Mukuru wa Tusk Trust, umuryango w'ubugiraneza wiyemeje kurengera inyamaswa n'ibidukikije muri Afurika. Watangiye ibikorwa byawo mu 1990 aho ukorana n'abaturage mu guhagarika ubuhigi butemewe, gutabara inyamaswa no gushyigikira uburezi.
Kugeza ubu Tusk ifasha imishinga itandukanye mu bihugu birenga 20 muri Afurika ibikesha ubuyobozi bwiza bwa Charlie.
Yagize uruhare mu gutuma urwego rw'inyamaswa zo mu gasozi n'ibidukikije byitabwaho bikanashyigikirwa n'abantu b'ibihangange mu mihango ikomeye nk'utangirwamo ibihembo wa Tusk Conservation Awards, aho hahembwa abafatwa nk'intwari mu kurengera urusobe rw'ibinyabuzima.
19. Tunku Ali Redhauddin ibni Tuanku Muhriz
Tunku Ali Redhauddin ni igikomangoma aho akomoka muri Leta ya Negeri Sembilan muri Malaysia. Ni Perezida kandi wa WWF-Malaysia, ikigo gikora ibijyanye no kurengera ibidukikije kikanafasha abaturage kubaho mu buryo buganisha ku iterambere rirambye.
Uretse inshingazo ze mu by'ibwami, afasha mu byo gutabara inyamaswa no kurengera ibimera. Anakorana n'amashuri mu kurengera uburenganzira bw'abanyeshuri, gushyigikira urubyiruko no kubaka igihugu cyiza.
Nk'umuyobozi wa WWF-Malaysia, akoresha umwanya afite ibwami akabikomatanya no kurengera urusobe rw'ibinyabuzima muri Malaysia nk'uko yabyiyeguriye. Ijwi rye ryumvikana mu gihugu no mu mahanga ku buryo ahora arangurura ahamagarira Isi kubungabunga ibidukikije.

20. Brenda Umutoni
Brenda Umutoni ni umwe mu bakozi ba Pariki y'Igihugu y'Ibirunga. Atanga umusanzu we mu kurinda ingagi zo mu misozi aho akurikiranira hafi izi nyamaswa, kwita ku bakerarugendo baba baje kuzisura no kurwanya ubuhigi bwazo.
Ni umwe mu b'igitsina gore bakora uyu mwuga, aho agaragaza imbaraga no kwiyemeza muri aka kazi benshi bafataga nk'ak'ab'igitsina gabo mu myaka yashize.
Brenda anafasha mu kwigisha abantu uburyo bwo kwita ku bidukikije no gushyigikira ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije. Imirimo ye ni indi gihamya y'uko u Rwanda rwimakaza ihame ry'uburinganire mu mfuruka zose z'igihugu.

21. Michael Bay
Michael Benjamin Bay ni Umunyamerika usanzwe ari umuyobozi akaba n'utunganya za filimi wavukiye muri Los Angeles.
Azwi cyane ku kuba yarayoboye filimi nyinshi zirimo Bad Boys yo mu 1995, igice cyayo cya kabiri Bad Boys II yo mu 2003, The Rock yo mu 1996, Armageddon mu 1998, Pearl Harbor mu 2001 ndetse ari no mu bayoboye filimi ya mbere mu ruhererekane rwazo rw'izizwi nka Transformers.
Uyu mugabo kandi ari mu bafite inzu itunganya filimi ya Platinum Dunes izwi nk'itunganya filimi ziiteye ubwoba 'horror films'.

22. Professor Senait Fisseha
Prof. Senait Fisseha ni Visi Perezida ushinzwe gahunda mpuzamahanga mu muryango Susan T Buffett Foundation.
Ni umwe mu baganga b'abahanga kandi b'inzobere mu bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara z'abagore (Obstetrician-Gynecologists), afatwa nk'umwe mu Banyafurika b'inararibonye ndetse akaba n'Umujyanama w'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Afite kandi izindi nshingano zirimo kuba umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi y'Umuryango w'Abaganga bo muri Amerika bafite inkomoko muri Ethiopia n'iya Kaminuza itanga amasomo ajyanye n'ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera.

23. Khadja Nin
Jeanine Rema ni umuhanzi Mpuzamahanga ukomoka mu Burundi wamenyekanye ku izina rya Khadja Nini no mu ndirimbo nka Sambolera na Wale Watu. Azwiho kandi kuririmba neza, kwandika indirimbo ndetse n'ibikorwa by'ubugiraneza.
Avuka mu muryango w'abana umunani. Se yari umudipolomate ukomeye ndetse yanabaye Minisitiri w'Umutekano imbere mu Burundi. Yakuze akunda umuziki aranawiga cyane ko abavandimwe be benshi bawukundaga.
Ku myaka irindwi gusa, kubera ijwi ryiza yabaye umuririmbyi uyobora abandi muri Bujumbura Choir iwabo mu Burundi.

24. Vivien Ressler
Ni umunyabugeni ufite inkomoko muri Cuba ariko yakuriye muri Venezuela nubwo kuri ubu akunze kuba mu bice bitandukanye nka San Diego, Miami na New York.
Ni umunyabugeni w'umuhanga watangiriye ku gukoresha amarangi atandukanye mu gukora ibishushanyo bifite umwihariko.
Azwi kandi nk'ukunda gufasha abandi, aho akoresha ubuhanzi bwe mu gutera inkunga mu bikorwa by'uburezi n'imibereho.

25. Theogene Bimenyimana
Bimenyimana ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ingagi mu kigo cya Dian Fossey Gorilla Fund.
Ni umwe mu bayoboye itsinda ry'abakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw'ingagi, kumenya aho ziherereye no kumenya amakuru ajyanye n'umutekano, imibereho yazo n'ubuzima bwazo.

26. Somi Kakoma
Amazina ye nyakuri ni Laura Kabasomi Kakoma akaba yaramenyekanye cyane kuri Somi Kakoma.
Ni umuhanzi ufite ubwenegihugu bw'u Rwanda na Amerika. Akaba umuririmbyi n'umukinnyi wa Filimi.
Somi yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku babyeyi barimo Umunyarwanda n'Umugande.
Mu 2021 yabaye Umunyafurika w'umugore wa mbere ushyizwe mu cyiciro cya Jazz mu bihembo bitangwa na Grammy kubera album ye yabiciye bigacika ya Holy Room.

27. Dr. Edward Hult
Dr. Edward Hult ni Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cya Education First North America kiri mu biyoboye mu bikorwa by'uburezi birimo ibijjyanye no kwiga indimi no kunoza ingendo z'abajya kwiga mu mahanga.
Afite impamyabumenyi y'Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Cambridge mu bijyanye n'Imiyoborere y'ibigo akagira Impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu mu bijyanye na Philosophy in Management Science yakuye muri Cambridge, iyo mu bijyanye na Mechanical Engineering yakuye muri KTH Royal Institute of Technology n'iy'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye no kwigisha Ubugenge n'Ibinyabuzima yakuye muri Kaminuza ya Pepperdine.

28. Bacary Sagna
Bacary Sagna ni Umufaransa wahoze ari myugariro w'Ikipe ya Arsenal mu Bwongereza, wayikiniye hagati ya 2007 na 2014.

29. Khaby Lame
Khaby Lame ni umunya- Sénégal wavukiye muri iki gihugu ariko akurira mu Butaliyani. Yamamaye mu gukora video z'urwenya kuri TikTok aho anayoboye abandi bose ku Isi mu gukurikirwa n'abandi aho akurikirwa n'abarenga miliyoni 161 bakunda kureba ayo mashusho ye nubwo aba atavuga, akavugisha ibimenyetso by'umubiri wagereranya n'amarenga kandi akabasha kumvwa.
Mbere yo kwamamara yabanje kuba umukozi mu nganda, aho kuri ubu afatwa nk'urugero rw'ibishoboka n'uko guhanga udushya no gukora cyane bishobora kubera umuntu isoko idudubiza impinduka ku buzima bw'umuntu.

30. Gagan Gupta
Gagan Gupta ni umushoramari w'Umuhinde akaba ari we washinze kandi akaba n'Umuyobozi Mukuru wa ARISE IIP, ARISE IS, na ARISE P&L, ibigo bitatu byibanda ku kubaka, gutunganya no gucunga ibikorwa remezo by'inganda muri Afurika.
Yashyizeho ARISE Group, imwe mu mishinga ikomeye y'ishoramari mu bikorwa remezo muri Afurika, ikaba imaze gushora amafaranga arenga miliyoni 2$, kandi ifite imishinga 18 ikomeye mu bihugu birimo Gabon, u Rwanda, Nigeria, Côte d'Ivoire, Togo, Benin, Malawi, Cameroun na Sierra Leone.
Mu myaka irenga 20 y'uburambe, Gagan Gupta yabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ndetse aba n'umunyamuryango w'akanama gashinzwe imiyoborere muri Olam International, aho yateje imbere imishinga ikomeye mu buhinzi, inganda, n'ibikorwa remezo muri Afurika.
Yashyize imbere ibijyanye no kubungabunga ibidukikije mu bikorwa bye, aho mu 2021, Gabon Special Economic Zone (GSEZ) yabaye agace ka mbere muri Afurika gafite inganda zidafite imyuka ihumanya ikirere myinshi.

31. Dieudonné Gato
Ni umurinzi w'inyamaswa mu Pariki y'Igihugu y'Ibirunga mu Rwanda.
Nk'umurinzi, Dieudonné Gato afite uruhare rukomeye mu kurinda no gukurikirana ubuzima bw'ingagi n'izindi nyamaswa zo muri iyi pariki, harimo no kurwanya ibikorwa by'ubushimusi no gutanga amakuru y'ubuzima bwa buri munsi bw'inyamaswa.
Ibikorwa bye bigamije kurinda ubuzima bw'ingagi, kubungabunga ibidukikije, no guteza imbere ubukerarugendo bwita ku nyamaswa mu Rwanda.

32. Ruth Fisher
Ruth Fisher ni umunyamategeko w'umunyabigwi akaba n'umuyobozi mukuru wa Pereg Holdings, ikigo cy'ishoramari gikora mu rwego rw'ibigo by'ubucuruzi by'ibanze.
Afite uburambe bw'imyaka irenga 25 mu by'amategeko no gushora imari, aho yibanda ku masoko y'ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga, no mu buzima bw'ikoranabuhanga mu buvuzi.
Kugeza ubu amaze gushora imari mu bigo birenga 100 by'ubucuruzi.
Yize muri Johns Hopkins University na New York University School of Law. Yabaye umunyamuryango w'itsinda ry'ishoramari rizwi nka New York Angels, aho yatanze ubufasha mu gutanga imari ku bigo by'ubucuruzi bitandukanye.
33. Matthew Harris
Matthew Harris ni umwe mu bashinze Global Infrastructure Partners (GIP), ikigo gikomeye mu ishoramari mu bikorwa remezo.
Afite uburambe bw'imyaka irenga 15 mu buyobozi bw'ishoramari, aho yibanda ku ngufu zisubira, inganda z'amashanyarazi, ibicanwa, n'ibikorwa remezo by'ingufu.

34. Jean de Dieu Niyonzima
Ni umunyeshuri wiga mu ishuri ryigisha abafite ubumuga bwo kutabona riherereye mu Karere ka Nyaruguru mu Ntara y'Amajyepfo 'Educational Institute for Blind Children'.
Mu 2024, Niyonzima ari mu banyeshuri bahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye aho yabaye uwa Gatanu ku rwego rw'Igihugu.

35. Jean Marie Vianney Zirimwabagabo
Ni umurinzi w'inyamaswa mu Pariki y'Igihugu y'Ibirunga (Volcanoes National Park) mu Rwanda.
Zirimwabagabo afite uruhare rukomeye mu kurinda no gukurikirana ubuzima bw'ingagi n'izindi nyamaswa zo muri iyi pariki, harimo no kurwanya ibikorwa by'ubushimusi no gutanga amakuru y'ubuzima bwa buri munsi bw'inyamaswa.

36. Naume Mukabarisa
Mukabarisa na we ni umukozi ushinzwe gukurikirana ubuzima bwa buri munsi muri Pariki y'Igihugu y'Ibirunga. Ibikorwa bye bigamije kurinda ubuzima bw'ingagi, kubungabunga ibidukikije no guteza imbere ubukerarugendo bwita ku nyamaswa mu Rwanda.

37. Lee Ehmke
Uyu ni umuyobozi w'ibikorwa byo kubungabunga inyamaswa, akaba yarabaye Perezida n'Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Houston Zoo, Pariki y'inyamaswa iri muri Houston, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imwe muri pariki zikomeye kandi zikurura abantu benshi muri Texas.
Mu gihe cye, yateje imbere ibikorwa byo kubungabunga inyamaswa, yongera imikorere y'uburezi, kandi yateje imbere ibikorwa remezo bigamije kurengera ubuzima bw'inyamaswa.
38. Xi Zhinong
Ni umufotozi w'inyamaswa uzwi cyane mu Bushinwa ndetse akaba abarizwa mu mushinga wa Wild China Film, ikigo cyashinzwe n'umugore we Shi Lihong, kigamije guteza imbere kubungabunga ibidukikije binyuze mu mafoto na filimi.
Uyu mugabo watangiye gufotora inyamaswa mu 1992, amafoto ye yagaragaye mu bitangazamakuru bikomeye nka Time Magazine, BBC Wildlife, National Geographic, ndetse n'amafilimi ye nka The Mystery Monkeys of Shangri-La yahawe igihembo cya Green Oscar mu Bwongereza, kikaba ari cyo gihembo cya mbere cyahawe umufotozi w'Umushinwa.

39. Luis Garcia
Luis García ni umukinnyi w'umupira w'amaguru w'umunya-Espagne wakiniye amakipe atandukanye arimo Atlético Madrid ifitanye n'u Rwanda amasezerano y'imikoranire mu kwamamaza Visit Rwanda.
Uyu mukinnyi wavutse mu 1978, yanyuze mu makipe anyuranye arimo Liverpool mu Bwongereza na FC Barcelone yo muri Espagne cyane ko yakuriye mu ikipe y'abato ya La Masia Academy muri Espagne. Ni n'umusesenguzi w'amakuru y'umupira w'amaguru kuri ESPN.

40. Suzanne Sinegal
Suzanne Sinegal McGill ni umwe mu bashinze akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Girls Initiative ndetse na Gashora Girls Academy of Science and Technology.
Rwanda Girls Initiative yayitangije mu 2008 hamwe na Shalisan, igamije gutanga uburezi bufite ireme ku bakobwa bo mu Rwanda no gufasha mu gukuraho inzitizi z'ubukene bahuraga nazo binyuze mu burezi.
Gashora Girls Academy ni ishuri ry'abakobwa ryigisha mu buryo bwihariye ryibanda kuri siyanse n'ikoranabuhanga, kugira ngo abakobwa bagire ubushobozi bwo kuba abayobozi b'ejo hazaza mu bumenyi, ikoranabuhanga n'ubushabitsi.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-bise-amazina-abana-b-ingagi