Hari ingengabitekerezo ya Jenoside mu bayobozi: Abarundi banenze ubufatanye bw'ingabo zabo na FDLR muri RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyo babigarutseho nyuma y'uko Ihuriro ry'Urubyiruko rw'u Burundi ruba mu mahanga, Ishami ryo mu Rwanda, ryasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Urwo rubyiruko ruvuga ko rwasuye urwibutso mu rwego rwo kwigira ku mateka y'ibyabaye mu Rwanda byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagamijwe kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda no mu Karere muri rusange.

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, uburyo abaturanyi bishe bagenzi babo, abakirisitu bakica abo basenganaga babaziza ko ari Abatutsi, Perezida w'Ihuriro ry'Urubyiruko rw'u Burundi ruba mu mahanga, Bizoza Deo, yavuze ko rwiyemeje guharanira ko irondabwoko ritazongera kubaho ukundi.

Ati 'Turebye ibyabaye mu gihugu cyacu ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi twaje kureba amateka yayo hano, biragaragara ko bitangirira mu bitekerezo. Twabonye ko kugira ngo tuvure ibi bibazo, tugomba kubanza kuvura abantu [binyuze mu] guhindura imyumvire mibi, iganisha ku macakubiri, iganisha ku kurimbura abantu benshi ari yo Jenoside. Twaje hano kugira ngo turusheho kwiga.'

Yagaragaje ko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC bikomeje gushimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere itigeze ishira nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Yavuze ko ikibabaje ari uko usanga ishyigikiwe n'abakuru b'ibihugu badatinya gutegura ibitero bigamije kwica abaturage b'igihugu bayobora babaziza ko ari Abatutsi.

Yashimangiye ko kubona Ingabo z'u Burundi zijya mu Burasirazuba bwa RDC kurwana zifatanyije n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, bishimangira ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri mu mitwe ya benshi uhereye mu bayobozi bakuru b'u Burundi.

Ati 'Urebye ibibera muri Congo, Leta y'u Burundi ubona ko ibishyiramo imbaraga rimwe na rimwe si ibintu bakorera mu bwihisho, ni ibintu ushobora kumva rimwe na rimwe bashyigikira ukwica abantu. Abo bantu bicwa ugasanga n'ubundi bigarutse kuri rya zina, ubwoko bw'Abatutsi ariko ubirebye ikibazo gikomeye ni iyo ngengabitekerezo y'ivangura n'irondabwoko riri mu mitwe yabo (Abayobozi b'u Burundi). Biragaragara ko ari ikibazo cy'iyo ngengabitekerezo iri mu mitwe y'abantu atari mu Rwanda gusa, muri RDC, no mu Burundi.'

Mugenzi we, Nsabyumuremyi Oscar, yavuze ko kubona Ingabo z'u Burundi zifatanya na FDLR byerekana ko irondabwoko rikomeje guhabwa intebe mu Burundi.

Ati 'Bitwereka ko u Burundi buri kwifatanya n'abakoze Jenoside. Icyo ni ikintu kitari cyiza kuko bazi neza icyo irondabwoko riganisha ku gihugu, rero kwifatanya n'abakora irondabwoko ni ibintu bibi cyane, bitwereka ko bari gushyira mu kaga igihugu cyacu. Ntiwajya kwifatanya n'abakora irondabwoko mu bindi bihugu, mu gihugu ho urumva ko biba byarabaye ukundi.'

Yashimangiye ko buri wese akwiye kubona ko mugenzi we atahisemo uko avuka, ubwoko avukiramo cyangwa agace avukiramo, bakabana neza mu mahoro nta kibatandukanya.

Havyarimana Audace yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside iri kurushaho kwaguka mu Karere kandi ari ikintu giteye ubwoba.

Yagize ati 'Ibyo rero biteye ubwoba kurushaho. Ni ukuvuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kwambukiranya n'ibihugu. Mu byo twabonye aha ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na guverinoma ku butegetsi butandukanye, aba Banye-Congo bicwa bazizwa ko ari Abanyarwanda bari hariya, byumvikane ko ari Jenoside iri gukorerwa hariya kuko ni Abanye-Congo bizwi.'

Yavuze ko biteye ubwoba kubona ibihugu nk'u Burundi byifatanya na RDC kugira ngo barimbure abaturage bitwaje ko bari kurwanya Ihuriro rya AFC/M23 kandi rigizwe n'Abanye-Congo biyemeje kurwanya akarengane bakorerwaga ndetse no gusubiza igihugu ku murongo, abaturage bakagira amahoro n'iterambere.

Yavuze ko bibabaje kubona ingabo z'Igihugu cyabo zifatanya na FDLR yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mugambi wayo wo gukongeza ingengabitekerezo ya Jenoside mu Karere no kuyishyira mu bikorwa mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati 'Igiteye ubwoba cyane ni uko abari imbere muri uwo mugambi ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bambukanye iyo ngengabitekerezo bari kuyikwiza mu Banye-Congo kugira ngo bicwe, Abarundi nabo bari kubafasha. Ni ibintu biteye isoni ndetse bitumvikana kubona u Burundi buriyo. Kumva igihugu kijya gushyigikira ikindi mu kwica abaturage bacyo?'

Aba Barundi basabye ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye guhindura umuvuno, akareba inyungu z'igihugu aho kureba inyungu ze ku giti cye, bityo akavana Ingabo zabo muri RDC.

Urubyiruko rw'u Burundi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uru rubyiruko rwunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abarundi bagaragaje ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikwiye guhagarara
Abarundi banenze kuba ingabo zabwo zifatanya na FDLR muri RDC

Amafoto: Mukayiranga Esther




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ingengabitekero-ya-jenoside-mu-bayobozi-abarundi-banenze-kuba-ingabo-zabwo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)