Visi Guverineri wa BNR, Nick Barigye yabwiye RBA ko haba uburyo bw'amakarita ndetse n'ubundi bwo kwishyurana hifashishijwe ikorababuhanga, abitabiriye iri siganwa basanzwe bakoresha mu bihugu byabo, babashije kububona no mu Rwanda.
Barigye yavuze ko irushwanwa nk'iri riba ririmo abantu baturutse mu bihugu bitandukanye kandi mu gihe bari mu Rwanda uburyo bwo guhererekanya amafaranga barabukenera.
Ati 'Kubera uko twiteguye hamwe n'ishoramari rimaze gukorwa mu rwego rw'imari, ubu umuntu waje akoresha amakarita yo kwishyurana nka 'mastercard', 'visa card' n'andi akoreshwa ku Isi birashoboka ko yakwishyura, hoteli, restaurent n'indi serivise zose yakenera.'
Barigye yongeyeho ko uretse gukoresha amakarita mu Rwanda hari n'ubundi buryo bunyuranye bwo guhererekanya amafaranga mu ikoranabuhanga buhari ku buryo abanyamahanga barugana bashobora kubona serivisi z'imari bakeneye nta nkomyi.
Impuguke mu mikorere y'urwego rw'imari Rukesha Valens, yavuze ko guha serivisi z'imari abanyamahanga bari mu Rwanda binazamurira agaciro Amafaranga y'u Rwanda kuko kwishyurana hakoreshejwe amakarita bijyana no kuvunjisha amadovise mu Manyarwanda.
Abakora akazi ko kuvunja amafaranga, na bo bavuga ko Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera i Kigali yatumye bakorera kuko uretse abayavunjisha mu ikoranabuhanga, hari n'abayavunjisha ari amafaranga afatika bakabona kuyashyira ku makarita cyangwa bakayakoresha gutyo.
Sangabandi Nadia ukorera mu nzu y'ivunjisha ya Shahashah Forex yagize ati 'Muri iyi minsi turi kuboba abakiliya benshi bavunjisha ubwoko bw'amamafaranga butandukanye bwo mu bihugu bakomokamo. Ubucuruzi bwacu buri gukora ku rwego rwo hejuru ruhambaye.'
Shampiyona y'Isi y'Amagare iri kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 21-28 Nzeri 2025, mu gihe aya mabwiriza mashya yo atangira gukurikizwa kuri uyu wa 19 Nzeri 2025.
Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w'i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y'uyu mugabane, mu gihe Kigali izaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.



