Bigoranye APR FC ikuye amanota 3 kuri Gicumbi FC (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igitego cya Denis Omedi cyo mu minota y'inyongera cyafashije APR FC kwegukana intsinzi y'ibitego 2-1 imbere ya Gicumbi FC.

Uyu munsi hakinwaga umunsi wa kabiri wa shampiyona, wabimburiwe n'umukino Gorilla FC yanganyije na Mukura VS 1-1.

APR FC yari ivuye muri CECAFA Kagame Cup yakinaga umukino wa yo wa mbere wa shampiyona na Gicumbi FC kuko uwa Marines FC w'umunsi wa mbere wabaye ikirarane.

Ku munota wa 7, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari ahawe na Memel Raouf Dao.

Ibi byishimo ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 15, Lola Kanda Moise yishyuriye Gicumbi FC ku gitego yatsinze n'umutwe. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-1.

Mu gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka Mamadou Sy na Hakim Kiwanuka bavuyemo hajyamo Mugisha Gilbert na Denis Omedi.

Izi mpinduka zafashije APR FC kuko ku munota wa 3 w'inyongera Denis Omedi yatsindiye iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu igitego cy'umutwe ku mupira w'umuterekano wari utewe na Memel Raouf Dao. Umukino warangiye ari 2-1, APR FC ibona amanota 3 ya mbere muri shampiyona ya 2025-26.



Source : http://isimbi.rw/spip.php?article11885

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)