Ni igikorwa giteganyijwe ku wa 19 Nzeri 2025 guhera Saa Sita z'ijoro kugeza Saa Saba z'ijoro.
Polisi yatangaje ko uwo muhanda uza kuba uri gukorerwamo imyitozo yo kwitegura Shampiyona y'Isi y'Umukino w'Amagare izabera mu Rwanda bituma urujya n'uruza rudakomeza nk'uko byari bisanzwe.
Yatangaje ko abapolisi baza kuba bari mu mihanda kugira ngo bayobore abasanzwe bakoresha umuhanda.
Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 izaba kuva ku Cyumweru, tariki ya 21 kugeza ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ikinirwe mu mihanda yo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali.
Ku munsi wa mbere, amagare azahaguruka BK Arena yerekeze kuri MIC, bakomereze Simba ya Kimironko bakatire Kwa Rwahama, bakomereze Kwa Lando, bagaruke kuri Prince House.
Aho nibahagera bazagaruka Sonatubes, bazamukire Kicukiro Centre, bakomereze i Nyanza, baharenge bagere i Gahanga, mbere y'uko bagera ku kiraro cyerekeza i Bugesera bazakatira kuri sitasiyo ya lisansi Oryx, bongere bagaruke mu muhanda uberekeza mu Kanogo, bazamukire Kwa Mignone.
Uwo muhanda wubakishije amabuye bazawunyuramo bakatire Ku Kabindi, mbere yo gusoreza kuri Kigali Convention Centre (KCC).
Uyu muhanda uzakoreshwa iminsi ine yikurikiranye, guhera ku Cyumweru, tariki ya 21 Nzeri kugeza ku ya 24 Nzeri 2025. Uzaba uberamo icyiciro cy'abasiganwa n'ibihe ku bakinnyi ku giti cyabo (ITT), abasiganwa n'ibihe ku makipe (TTT).
Ku munsi wa gatanu, uwa gatandatu n'uwa karindwi izava tariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nzeri 2025, amagare azahaguruka KCC, anyure ku Gishushu, afate Nyarutarama mu Kabuga, amanukire kuri Kigali Golf Resorts & Villas, agane Kwa Nyagahene, azamukire MINAGRI, akatire kuri Ambasade y'u Buholandi, ace munsi ya KABC, anyure Kimicanga, azamuke umuhanda w'amabuye wo Kwa Mignone, asubira KCC.
Uyu kandi ni wo uzakoreshwa ku munsi wa nyuma uzaba tariki ya 28 Nzeri, gusa nibamara kuwuzenguruka inshuro icyenda, bazagera Kimicanga bakomereze Sopetrad, bamanukire Nyabugogo, bakomereze kuri Ruliba, bazamukire Norvège.
Amagare nagera Norvège azamanukira i Nyamirambo kuri Tapis Rouge yerekeza i Nyakabanda, azamuke Kwa Mutwe. Nyuma y'aho azakatira kuri Onatracom, amanukire ahahoze Gereza ya 1930, anyure mu ihuriro ry'imihanda mu mujyi, yerekeze KCC anyuze kwa Mignone nanone
Polisi y'u Rwanda igaragaza ko hashyizweho indi mihanda izunganira izaba ari gukoreshwa mu marushanwa ku buryo abakora ingendo nabo bazikomeze.



