Mu Karere ka Rusizi abangavu batewe inda kuva muri Mutarama 2025 ni 69. Mu 2024 bari 64.
Aba batekamutswe bagaragara mu Karere ka Rusizi by'umwihariko mu mirenge ya Nkungu, Nyakarenzo na Gashonga.
Ubasanga mu mashyamba bicaye mu matsinda bakora ibyo bita 'kuransa', aho bandika ubutumwa bugufi buvuga 'ngo ya mafaranga yohereze kuri iyo nimero'. Aba ni nabo bahamagara abaturage ku materefone bakabatekera umutwe.
Icyimpaye Jacqueline wo mu Murenge wa Nkungu yabwiye IGIHE ko murumuna we yatewe inda n'abo batekamutwe bamushukishije amafaranga batuburiye abaturage none ngo byarangiye uwo mukobwa na we yinjiye muri iryo tsinda ry'abajura.
Ati 'Igitiza umurindi inda ziterwa abangavu ni abatekamutwe. Iyo bamaze kubona amafaranga bashaka ba bana bacu bakiri bato bafite imyaka 14 na 15, bakabashukisha amafaranga babonye batavunitse, bakabashora mu mibonano mpuzabitsina'.
Nyirahategekimana Jacqueline wo mu murenge wa Nyakarenzo ufite abana barimo umukobwa w'imyaka 14 avuga ko afite ubwoba ko ibyo bisambo bishobora kuzatera inda umwana we.
Ati 'Abameni ni ikibazo kuko iyo bamaze gufatisha amafaranga bayashukisha abana b'abakobwa bakabasambanya, hakaba abatwita batarageza ku myaka y'ubukure'.
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ruherutse kwereka itangazamakuru abagera kuri 26 biganjemo abo mu Murenge wa Nkungu bafatiwe mu bikorwa byo gutekera umutwe abaturage bakabiba arenga miliyoni 30Frw
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel mu kiganiro na IGIHE yibukije abasore n'inkumi bo mu Karere ka Rusizi ko ubu bujura ari icyaha gihanwa n'amategeko kuko kiri mu bwambuzi bushukana, abasaba kubireka bagakora imirimo n'akazi bibyara inyungu batishoye mu byaha.
Ati 'Ntabwo tubihakana, abagaragaye koko ni urubyiruko rukomoka muri Rusizi ariko ntabwo ari bo bonyine hari n'ababikora bari mu tundi turere. Ruriya rubyiruko turwibutsa ko ubwenge n'amaboko bafite atari ibyo gukora ubwambuzi no gushaka gukira mu buryo bwo guhuguza. Tubagira inama kandi tubaba hafi kugira ngo bahinduke, ariko kandi dufite ingamba ko abatemera guhinduka dukomeza kubakurikirana mu rwego rw'ubutabera'.
Umuntu ukoresha amayeri arimo kwiyita amazina atari aye, imirimo adafitiye ububasha agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, aba akoze icyaha cy'ubwambuzi bushukana.
Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n'ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.
