Yatunguwe no gusanga mu irangamimerere bari baranditse ko yapfuye kandi ari muzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amagambo y'umuturage watashye mu Rwanda mu 1994 avuye muri RDC witwa Omar Mahina, utuye Mu Bugesera i Nyamata.

Yakomoje kuri ibi kuri uyu wa 07 Kanama 2025, ubwo yari yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali riri kubera i Gikondo.

Yanyuze aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], cyari kiri gutangiriza igikorwa cyo kwandika imyirondoro y'abaturage muri gahunda y'indangamuntu koranabuhanga, SSDID.

Yavuze ko yari ari gutambuka bisanzwe, yumva bari kuvuga ibijyanye no kugenzura imyirondoro y'umuntu ngo azahabwe indangamuntu koranabuhanga, afata icyemezo cyo kuhagana.

Ati 'Ntabwo nari mbizi, ahubwo natambukaga, ngeze hano numva baravuga ngo bari kumurika indangamuntu z'ikoranabuhanga...ndavuga nti ko ari amahirwe mbonye hafi, aho kugira ngo umuntu azirirwe ku murenge ahagaze, reka dutambuke badufashe.

Ahubwo igitangaza kibayemo kuri njyewe mu irangamirere ryanjye, basanze nari narapfuye...aranganirije [umukozi wa NIDA] ndamushimira cyane, arambwira ngo ubu ndakuzuye, biranshimishije cyane birenze… Yabikosoye arongera arandebera, arambwira ati ubu biragaragara ko uriho...ubu ndishimye rero ndagenda mvuga ko nari ndiho kandi narapfuye [mu irangamimerere].'

Amakuru azaba abitse muri iyi ndangamuntu y'ikoranabuhanga arimo ifoto igaragaza amaso, ibikumwe by'intoki zose, ishusho y'imboni, amazina y'umuntu, igihe yavukiye, aho yavukiye, ababyeyi be, Email na nimero za telefone ku bazifite.

Abana bakivuka kugeza ku myaka itanu, bazafatwa ifoto igaragaza mu maso naho abana guhera ku myaka 5 kuzamuka, bazafata ibipimo ndangamiterere byose.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu [NIDA], Mukesha Josephine, yavuze ko iyi ndangamuntu koranabuhanga ari inzira igana ku gukemura ibibazo byose bigaragara mu makuru abitse mu irangamimerere.

Ati 'Nk'uyu munsi hari abantu bafite ko bavuze kuri tariki ya 01 Mutarama ku ndangamuntu zabo kandi bafite ibyangombwa bigaragaza igihe nyiri zina bavukiye. Icyo tubasaba ni ukutuzanira icyo cyangombwa, tukabikosora kugira ngo nuhabwa indangamuntu koranabuhanga izabe ikosoye.'

'Na nyuma, hashobora kuza andi makuru asaba guhindura ibikubiye mu ndangamuntu koranabuhanga ufite, aho bizaba byoroshye kubihindura kuko bizajya bikorerwa muri sisitemu, bihite bihinduka no ku ndangamuntu yawe koranabuhanga.'

Nyuma y'igikorwa cyo kugenzura imyirondoro ya buri muturarwanda, hazakurikiraho igikorwa cyo gutangiza gukoresha iri koranabuhanga nyiri zina, aho biteganyijwe ko rizatangira muri Kamena umwaka utaha nk'uko byatangajwe n'Umuyobozi wa NIDA, Mukesha Josephine.

Iyi karita izahabwa Abanyarwanda, Abanyamahanga batuye mu Rwanda, Impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda ku gihe gitoya [Mu gihe bakeneye serivisi], abimukira n'abadafite Ubwenegihugu baba mu Rwanda.

Izahabwa n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

Indangamuntu koranabuhanga, SSDID, izakemura ibibazo birimo kugendana ikarita yayo no kuba amakuru y'umuntu yabikwaga ahantu hatatanye.

Izafasha mu gutanga no guhabwa serivisi zihuta kuko amakuru bwite y'umuntu azaba yahurijwe ahantu hamwe, kuyageraho bitakigoranye.

Ikindi bizafasha nyiri ubwite kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye bwite.

Bizafasha gusabira serivisi aho yaba ari hose, igihe icyo aricyo cyose, bitume n'ikiguzi yatangaga [nk'amafaranga y'urugendo, ayo gufotoza impapuro] ajya gushaka service hirya no hino agabanuka.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwandika abaturage muri gahunda y'indangamuntu koranabuhanga, SSDID



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatunguwe-no-gusanga-mu-irangamimerere-bari-baranditse-ko-yapfuye-kandi-ari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)