Umujyi wa Rubavu wamaze amasaha ane nta mazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki kibazo cyatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2025, ndetse ikomerezaho mu gitondo.

Iri bura ry'amazi ryagaragaye by'umwihariko mu Mirenge ine igize igice cy'Umujyi ya Rubavu, Rugerero, Nyamyumba na Gisenyi.

Umuyobozi w'uruganda rwa Gihira, Twagirayezu Fraterne, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cyakemutse, nyuma y'amasaha ane.

Ati 'Kuri ubu uruganda ruri gukora neza, nyuma y'uko twari twahagaritse gutunganya amazi ajya mu baturage kubera imvura yaraye iguye, amazi akandura kubera ibyondo, isayo ndetse n'ibiti, ariko nyuma amazi yaje gucayuka twongera kuyatanga nk'uko bisanzwe.'

Yaboneyeho gusaba abaturage kwihangana mu gihe bahuye n'ingorane z'imvura nyinshi irimo isuri, kandi bakeneye amazi yo gukoresha mu rugo, abasaba gushishikarira kubika amazi yo gukoresha igihe habayeho ikibazo gitunguranye.

Imvura nyinshi yaguye cyane, kuva Saa Tatu z'ijoro rishyira ku wa 18 Kanama 2025, ndetse igeza mu rukerera ikigwa.

Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe ibihumbi 25 ku munsi.

Ubushakashatsi bwa EICV7 bwagaragaje ko abaturage 95.79% bo mu Karere ka Rubavu bagerwaho n'amazi meza.

Imvura yaguye, yatumye amazi atuganywa na WASAC ajyamo isayo
WASAC yahagaritse gutanga amazi mu Mujyi wa Rubavu mu gihe cy'amasaha ane, kubera ko yari yanduye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-rubavu-wamaze-amasaha-ane-nta-mazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)