Urwibutso Gasamagera Wellars asigaranye kuri Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 12 Kanama 2025, ni bwo Ambasaderi Dr. Aissa Kirabo Kacyira wakoze imirimo itandukanye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, yitabye Imana azize uburwayi. Yari afite imyaka 61 y'amavuko.

Ku wa 19 Kanama 2025 ni bwo yashyinguwe, aho yasezeweho bwa nyuma mu Itorero rya Christian Life Assembly [CLA] yari abereye umukristo, ashyingurwa ku irimbi rya Rusororo riherereye mu Karere ka Gasabo.

Gasamagera yavuze ko Ambasaderi Dr. Kacyira yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi w'imena kandi inshingano yahabwaga akazikora neza, atizigama kandi hasabwa abantu kwitanga agafata iya mbere.

Yavuze ko yakoraniye bya hafi na nyakwigendera, cyane ubwo bombi bari bafite inshingano mu nzego z'ibanze mu Rwanda.

Ati 'Twahuriraga kenshi mu nzego z'ibanze ariko tugatangazwa cyane n'uko aho yabaga ari hose yatekerezaga ku bantu batishoboye. Ngira ngo yabiterwaga n'indi mpano yari afite yo kwiyoroshya.'

Gasamagera yavuze ko azahora amwibukira ku bushobozi yari afite bwo kujya inama.

'Yari afite n'impano y'ubwenge n'ubujyanama. Nta muntu n'umwe mu bo twakoranaga muri ibyo bihe [mu nzego z'ibanze] atagiraga inama kandi ugasanga icyo akugiriyeho inama utakibonaga.'

Ati 'Umunsi umwe twajyanye mu butumwa bw'abakazi mu mahanga mu gihe igihugu cyacu cyari cyibasiwe n'abakivugaga nabi batakifurizaga ibyiza. Tugezeyo abantu baratwibasira ariko ntitubibone nk'ubushotoranyi, biza gutuma turakara dufata icyemezo cyo kwisubirirayo kuko twabonaga badashaka kutwumva.'

Yakomeje agira ati 'Yadushyize ku ruhande aratubwira ngo aba bantu icyo bashaka ni uko mukora icyo muvuga. Reka tubime amahirwe yo kutubona turakaye maze tuvugane na bo nyuma baracururuka batwumve.'

'Ibyo yavuze ni ko byabaye. Twarihanganye turabumva ariko turakomeza turabasobanurira. Aho twahavuye abo twasobanuriraga bumvise neza icyo twifuzaga kubabwira.'

Gasamagera yavuze ko 'Iyo mpano y'ubujyanama yatumaga abantu benshi bamwizera. Njye sinshidikanya ko aho yagiye ajya mu butumwa hose yabaga umwizerwa abantu bakamwisangamo.'

Yavuze ko nyakwigendera yagiraga uburyo bwinshi bwo kubana n'abantu kandi akamenya uko atwara buri umwe.

Ati 'Ni umuntu nzahora nibuka iteka kubera ubutwari n'ukwiyemeza yagiraga muri we adacogora.'

Umushumba Mukuru wa CLA, Pst. Nkunzingoma Peter, yavuze ko Ambasaderi Aissa Kirabo Kacyira yakundaga Imana, agaterana inshuro nyinshi ubwo yabaga ari mu Rwanda kandi anakunda abantu.

Ati 'Yizeraga Imana nk'umucunguzi, ni ryo banga yagendanaga. Icyampa twese tukamera nka we. Yadusigiye umwenda ukomeye wo gukunda abantu. Ikindi cyamurangaga yakundaga igihugu cye kandi yaritanze bishoboka.'

Kuva mu 2011 kugeza mu 2018, Kacyira yabaye Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Imiturire, aba Umuyobozi ushinzwe Imishinga muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, anakorera mu miryango mpuzamahanga irimo Oxfam na Care International.

Mu 2020, Kacyira yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Ghana, anaruhagararira muri Benin, Togo, Sierra Leone, Côte d'Ivoire na Liberia.

Kuva mu 2023, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Kacyira Umuyobozi w'Ibiro by'uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia [UNSOS]. Yari afite iyo nshingano kugeza ubu.

Gasamagera Wellars, yavuze ko nyakwigendera Ambasaderi Dr. Aissa yagiraga urukundo rugaragarira buri wese
Gasamagera yavuze ko Ambasaderi Dr. Aissa yari umunyamuryango wa FPR Inkotanyi w'imena kandi inshingano yahabwaga akazikora neza
Kuri uyu wa 19 Kanama 2025 nibwo nyakwigendera yashyinguwe
Kuva mu 2023 Kacyira yagizwe Umuyobozi w'Ibiro by'uyu muryango bishinzwe gushyigikira Ubutumwa bw'Amahoro muri Somalia [UNSOS], inshingano yari agifite kugeza ubu



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwibutso-gasamagera-wellars-asigaranye-kuri-ambasaderi-dr-aissa-kirabo-kacyira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)