Ni gahunda yatangijwe ku wa 19 Kanama 2025, iyi sosiyete isobanura ko iyi gahunga izorohereza Abanyarwanda gutunga telefoni zisanzwe ku isoko nka Samsung, Tecno, Itel na Infinix.
Muri iyi gahunda uzajya ukiliya azajya ahabwa ubwoko bwa telephone bugendanye n'ubushobozi bwe hagendewe ku bikorwa byo guhererekanya amafaranga(transactions) bye ndetse n'imyitwarire ye mu bijyanye no kwishyura inguzanyo aho hazifashishwa urwego rushinzwe gukusanya amakuru ku nguzanyo(CRB).
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer, yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo mugari w'iki kigo wo kugeza serivisi z'ikoranabuhanga ku baturage bose, kandi ibyo bitakorwa abaturage badafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bigezweho birimo telefone.
Yagize ati 'Gutunga ibikoresho by'ikoranabuhanga si impuhwe ni uburenganzira, ariko ikibazo dufite mu Rwanda ni kubona ibi bikoresho ku biciro bito. Niyo mpamvu twazanye iyi gahunda kugira ngo tworohereze Abanyarwanda gutunga ibi bikoresho.'
Akomeza avuga ko iyi gahunda itandukanye n'iya mbere yiswe 'Make Make' kuko bwo babwizeho byisumbuye ndetse bifashisha ubumenyi bakuye muri iyo guhunda ya mbere kugira ngo ibibazo byabonetse muri yo bitazagaragara muri iyi.
Ati 'Iyi gahunda imaze amezi arenga icyenda tuyigerageza ngo turebe ko izakora neza. Twigiye byinshi kuri Make Make, ku buryo ibibazo byayigaragayemo ari byo twibanzeho muri iyi kugira ngo tutazongera kujya mu bibazo nk'ibyo twaciyemo.'
Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n'abakiliya muri MTN Rwanda, Sen Somdev, yavuze ko iyi gahunda izakogoboka abagorwaga no kubonera amafaranga rimwe yo kugura telefone kuko bazajya bahita bayibona ku giciro gito nko guhera ku bihumbi 16 Frw.
Yagize ati 'Ubu uzajya ku iduka n'amashami ya MTN yose, cyangwa amaduka acuruza telefone ariho ibyapa byacu, utange amafaranga macye nk'ibihumbi 16 Frw, ubundi utahane telefone nziza, andi uzagende uyishyura gake gake.'
Muri iyi gahunda umuntu azajya ahitamo kwishyura mu mezi atandatu cyangwa mu mwaka bitewe n'uko abyifuza, ndetse ahitemo n'uburyo azajya ayishyuramo ariko bitarenze iminsi 30.
Iyi gahunda yagiyeho ku bufatanye n'ikigo cya Yellow gitanga serivisi z'ibikoresho by'ikoranabuhanga, kimaze imyaka itatu gikorera mu Rwanda.
Umuyobozi mukuru wa Yellow, Micheal Heyink, yavuze ko intego yabo ihura n'iya MTN Rwanda, ari yo mpamvu bahuje imbaraga ngo harebwe ko umubare w'abatunze telefoni za smartphone mu Rwanda wakwiyongera.
Ati 'Tuzakomeza kurebera hamwe uko twakoroshya ibiciro by'izi telefone, kugirango zigere kuri buri wese.'
Kwishyura izi telefoni bizajya bikorerwa kuri Mobile Money, ndetse uwayifashe azajya asabwa gukoresha umurongo wa MTN kuko azajya ahabwa GB ebyiri za Internet ku kwezi, iminota ijana yo guhamagara ndetse na SMS 100.



