Rutsiro: Imisoro n'amahoro bikomoka ku mucanga byinjije arenga miliyoni 450 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aka karere gatangaza ko ubu bucukuzi bwahangiye imirimo abaturage 9,650 binyuze muri sosiyete 36 zifite impushya zo gukora iyi mirimo.

Imigezi yatanzweho impushya nyinshi irimo uwa Sebeya ufite site enye zicukurwaho umucanga n'uwa Koko watanzweho impushya eshatu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver, yahamirije IGIHE ko ubu bucukuzi bwinjije imisoro n'amahoro byinshi.

Ati 'Umwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25, twari twarahize ko imisoro y'ibyo twiyinjiriza izaba miliyoni 1,115 frw ariko twarayirengeje iba miliyoni 1,150 frw biduha igipimo cya 103%.'

Yakomeje avuga ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/26 bifuza kuzazamura imisoro n'amahoro bikomoka ku byo akarere kiyinjiriza bikagera kuri miliyoni 1,400 frw.

Abaturage bishimira ko aka kazi kabatunze n'imiryango yabo ndetse ko bakomeje urugendo rw'iterambere.

Habumugisha Tumaini wo mu Murenge wa Gihango avuga ko aka kazi kamufashije kugura ingurube ebyiri n'inkoko zirenga 10 kandi ko nta funguro akenera kurya ngo ananirwe kuryihahira.

Avuga ko kandi ko kuri site imwe yo ku mugezi wa Koko, ku munsi baba bahari ari abakozi bari hagati ya 300 na 400, bose bagiye gushaka igitunga imiryango yabo.

Uwiringiyimana Augustin we yavuze ko aka kazi yagakuyemo inzu yo guturamo.

Ati 'Nta nzu nagiraga ariko kuri ubu nabashije kwiyubakira iy'ibyumba bibiri n'uruganiriro mbikesha akazi ko kwinura no gupakira imicanga.'

Inkomoko y'amahoro akarere kiyinjiriza arimo arenga miliyoni 450 Frw yakomotse ku bucukuzi bw'umucanga ari narwo rwego rwakusanyijwemo menshi, mu gihe andi yakomotse ku mahoro y'ubutaka.

Indi misoro n'amahoro bikomoka ku kwishyura impushya zo gucuruza, ku mitungo itimukanwa, umusoro ku nyungu z'ubukode, gukodesha imitungo ya leta ndetse n'ayakomotse ku nyungu n'ibihano.

Akarere ka Rutsiro kabonye amahoro arenga miliyoni 450 akomoka ku mucanga
Abaturage barenga ibihumbi icyenda babonye akazi mu bucukuzi bw'umucanga
Umucanga wabaye imari ishyushye ku Karere ka Rutsiro



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-imisoro-n-amahoro-bikomoka-ku-mucanga-byinjije-arenga-miliyoni-450-frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)