Byabereye mu Mudugudu wa Kabayego, Akagari ka Karangiro, Umurenge wa Nyakarenzo ku wa 11 Kanama 2025 Saa Saba z'ijoro.
Saa Yine z'ijoro ryo ku wa 10 Kanama 2025 mu Karere ka Rusizi hatangiye kugwa imvura idasanzwe yari ifite umuriri ndetse yumvikanagamo inkuba nyinshi.
Saa Saba n'iminota itanu, ubuyobozi bw'Umurenge wa Nyakarenzo, bwahawe amakuru ko hari umugabo w'imyaka 29 witwa Nizeyimana ukubiswe n'inkuba aryamanye n'umugore we ku buriri.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakarenzo, Dushimimana Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko amakuru bahawe n'umugore wa nyakwigendera ari uko yabonye umurabyo, akanumva ashyuhiranye, yareba umugabo we akabona ari gushikagurika.
Ati 'Yahise ahamagara abaturanyi bamufasha kumugeza ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo ari naho yaguye. Ntabwo twabashije kumenya niba hari icyo urwo rugo rutari rwubahirije ku bijyanye n'amabwiriza yo kwirinda inkuba kuko uwagombaga kuduha amakuru ni umugore wa nyakwigendera kandi yari ataramera neza'.
Gitifu Dushimimana yihanganishije umuryango wagize ibyago byo kubura umuntu wabo biturutse ku nkuba, asaba abaturage gukomeza kwitwararika mu gihe cy'imvura irimo imirabyo.
Ati 'Tugira inama abaturage ko igihe imvura irimo kugwa irimo imirabyo bakwirinda kuvugira kuri telefone, bagacomora ibyuma bicomekwa ku mashanyarazi, bakanirinda kugama munsi y'ibiti no gusohoka mu nzu bajya kureka amazi.'
Nyakwigendera Nizeyimana asize umugore n'abana batatu barimo umuto w'amezi 9. Biteganyijwe ko azashyingurwa tariki 12 Kanama 2025