Batawe muri yo ku wa 19 no ku wa 20 Kanama 2025 nyuma y'uko abaturage bajya guhahira mu Isoko rya Kimironko bagaragarije ikibazo cy'abajura babacucura utwabo.
RNP ikimara kumenya ayo makuru ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abakekwaho ubujura, mu minsi ibiri ifata 29.
Abafashwe bikekwa ko bibaga abacururiza mu isoko, abandi bakiba abakiliya bagiye guhaha, aho babakaga imizigo ngo babatwaze bagahita bayitwara.
Bikekwa ko abandi bibaga abakorera mu nkengero z'isoko rya Kimironko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabwiye IGIHE ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimironko kugira ngo bakurikiranwe.
Yavuze ko Polisi ishimira abaturage bagaragaje iki kibazo ndetse n'abagize uruhare mu ifatwa ry'abo bantu, ikanibutsa abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abakora ibikorwa by'ubujura ndetse n'abahungabanya umutekano n'ituze ry'abaturage.
Ati 'Polisi kandi irihanangiriza abantu bose bafite ingeso y'ubujura cyane cyane abajya ahantu hahurira abantu benshi haba mu isoko cyangwa muri za gare bagamije kwiba abahakorera cyangwa abahagenda. Irabasaba kubireka kuko ntabwo bizabahira. Inzego z'umutekano ziri maso kandi ziteguye kubafata bagahanwa.'
CIP Gahonzire kandi yagiriye inama abaturage kwirinda guha imizigo abo babonye bose ngo babatwaze kuko usanga bamwe muri bo ari abajura baba bigize abakarani.
Yijeje abagana cyangwa abakorera mu masoko na gare zitandukanye mu Mujyi wa Kigali n'ahandi hose mu gihugu ko umutekano wabo n'uw'ibintu byabo urinzwe.
Ati 'Icyo basabwa ni ukwirinda guha icyuho abajura, nibatangire amakuru ku gihe abajura bafatwe.'
