Ni umushinga watangiye mu 2023, iyi ndangamuntu ikazatangira gutangwa muri Nyakanga 2026. Ni agace k'umushinga mugari u Rwanda rufatanyijemo na Banki y'Isi washowemo agera kuri miliyari 200 Frw.
Umushinga w'indangamuntu y'ikoranabuhanga biteganyijwe ko uzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy'imyaka itatu. Ibikorwa byo kubaka Sisitemu y'Indangamuntu y'ikoranabuhanga bizashorwamo asaga miliyari 40 Frw.
Mu mwaka wa 2024/2025 uyu mushinga wari wagenewe ingengo y'imari ingana na 5.397.688.170 Frw. Muri 2025/2026 wagenewe ingengo y'imari y'angana na 12.265.253.074 Frw.
Umuyobozi ushinzwe gukora no gukwirakwiza indangamuntu mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Indangamuntu, NIDA, Dieudonné Manago Kayihura, yavuze ko iyi ndangamuntu izatiza umurindi ibijyanye no kwimakaza ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, hirindwa umuba w'inyandiko zitari ngombwa.
Yabigarutseho kuri uyu wa 20 Kanama 2025, ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y'Igihugu. Abajijwe aho umushinga ugeze yagize ati 'Turacyari mu ntangiriro y'ishyirwa mu bikorwa ry'umushinga. Inyigo n'igenamigambi byararangiye. Tugeze nko muri kimwe cya kane cy'umushinga.'
Umukozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA) ushinzwe umushinga w'Indangamuntu Koranabuhanga, Niyokwizerwa Jean Claude, yavuze ko iyi ndangamuntu izakuraho ikibazo cy'uko umuntu yatanga imyirondoro aho ageze hose agiye gushaka serivisi.
Yavuze ko inyigo yagaragaje ko hakenewe amakuru amwe yuzuye agomba kugenderwaho mu gutanga serivisi.
Mu bigomba kwitabwaho ni uko hagomba gukosora no guhuza imyirondoro y'abaturage, gukosora amakosa ari ku ndangamuntu n'ibindi.
Niyokwizerwa ati 'By'umwihariko nta buryo bwo kugenzura niba usaba serivisi ari we uyemerewe bwari buhari.'
Mu gukemura ibyo bibazo hemejwe ko hagomba gukoreshwa ibimenyetso ndangamiterere birenze ku gutanga igikumwe, ahubwo hazajya hatangwa intoki zose, imboni n'isura.
Ibyo n'amakuru azaba yakusanyijwe ni byo bizakusanyirizwa mu ntangamuntu koranabuhanga, ari na yo izaba ifite amakuru yose ndetse yizewe azajya ashingirwaho mu gutanga amakuru haba mu Rwanda no mu mahanga.

Ibibazwa byavuye kuri 27 bigera ku icyenda
Niyokwizerwa yavuze ko mu byagombaga guhinduka harimo n'itegeko. Mbere ryasabaga ko umuntu agendana indangamuntu, bivuze ko agaciro hahabwaga iyo ndangamuntu nyamara hatagenzuwe ko uyifite ari nyirayo.
Ni itegeko ryashyizeho igitabo cy'indangamuntu, gihuza amakuru y'umuntu arimo imyirindoro. Mu ndangamuntu hafatwaga amakuru akubiye mu byiciro (data set) 27 ariko ubu bwagizwe icyenda, hagamijwe kureba uburyo buhagije kugira ngo umwirondoro w'umuntu ube wuzuye.
Harimo amazina, ay'ababyeyi, email na nimero ya telefone ku babifite, aho umuntu atuye, aho yavukiye n'ibindi.
Yavuze ko abantu bari basanzwe baha agaciro ikarita aho kugenzura nyirayo, umuntu yabashaga kubihindura bijyanye n'icyo agamije kugeraho.
Ati 'Ugasanga nko mu mikino umuntu aba afite inyungu mu guhindura amatariki bavukiyeho, bagakoresha n'imbaraga zikomeye cyane bakabigeraho.'
Mu kubikemura RISA yagerageje guhuza amakuru yari mu bigo 10 bisabwamo serivisi nyinshi kurusha ibindi, harebwa niba ahuye 100%.
Ni ibigo birimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubwitegenyirize, Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Minisiteri y'Uburezi, iy'Ubutegetsi bw'Igihugu, LODA n'ibindi.
Bayahuje bifashishijwe ikoranabuhanga, aragenzurwa, ku buryo umuntu uje kwiyandikisha, iyo asanze ahuye yemeza ko ayo amakuru ari aye, ndetse yemera ko NIDA izayabika uyakeneye byemewe akayageraho, ariko nyirayo yabitangiye uburenganzira.
Yavuze ko hari ubwo ayo makuru azamo ibibazo birimo kunyuranya kwayo bitewe n'amakosa yakorwa n'utanga serivisi, n'ibijyanye n'amazina rimwe ugasanga ari mu ndimi zitandukanye.
Ni ibibazo bihita bikosorwa iyo nyir'ubwite agaragaje ibyangombwa cyane cyane hashingiwe ku nyandiko y'amavuko cyangwa indi ikuze kurusha izindi.
Mu bindi bibazo harimo ikijyanye no guhuza amakuru y'ahantu umuntu atuye, aho umuntu asanga afite indangamuntu yatangiwe nk'i Huye kuko ari ho yigaga.
Niyokwizerwa ati 'Ibyo birakosorwa kandi bizanakomeza gukosorwa kuko umuntu ni we umenya aho atuye n'azajya yibuka azaba afite uburenganzira bwo kubihindura.'

Guhuza indangamuntu n'ibirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
Gahunda yo guhuza ibindi byangombwa nk'impushya zo gutwara ibinyabiziga, indangamuntu n'ibindi na yo iriho ariko bizakorwa mu buryo butandukanye n'uko abantu bayizera.
Ibigo bitanga serivisi bizakomeza kugira umwihariko wo gutanga ibyangombwa kuko indangamuntu itazabisimbura, ariko hashyizweho uburyo bw'ikoranabuhanga bwa serivisi zitandukanye bwakorana n'ubw'indangamuntu koranabuhanga.
Ibi bizafasha ibigo bitanga serivisi kuba byaheraho byemeza niba umuntu biha serivisi bimuzi kandi afite ibyangombwa byemewe.
Niyokwizerwa ati 'Bitewe n'uko amategeko azagenda ahinduka, hari igihe bizagera bigaragare ko iyo ufite indangamuntu kandi amakuru akaba yizewe bihagije kugira ngo umupolisi uguhagaritse ku muhanda yemeze ko ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ibyo bishobora no kugaragara ko rwa ruhushya rwatangwaga bitakiri ngombwa ko rutangwa. Ni ibizagenda byemezwa n'amategeko ariko ikoranabuhanga rikoze ku buryo abatanga serivisi babasha kuryiyambaza kugira ngo bamenye ko abo baziha batababeshya cyangwa ngo batiyitiriye undi.'
U Rwanda mu bufatanye n'ibindi bihugu birimo Benin na Ghana
Ku bijyanye n'uburyo indangamuntu igaragara, yaba ifatika cyangwa idafatika, Niyokwizerwa yavuze ko mu gutangira batekereje ko uwari usanganywe indangamuntu ifatika bamuha iyisimbura.
Ariko uyihawe azajya yibutswa ko atari ngombwa kuyigendana kuko ashobora gukomeza guhabwa serivisi nk'uko byari bisanzwe, abwirwe ko ashobora no gusohorerwa indi (print) mu gihe iya mbere yayitaye ndetse anabyikoreye.
Ku ndangamuntu zifashishwa nk'inzandiko z'inzira umuntu ashaka kujya mu bindi bihugu, cyane cyane ku zifatika, zo zahawe umwihariko kugira ngo zikomeze guhuzwa n'ibiteganywa mu nzandiko z'inzira.
Ati 'Iyo yo izakomeza itangwe mu buryo bw'umwihariko ku buryo ushaka kuyigenderaho byaba kandi igahuzwa n'uburyo bw'ikoranabuhanga bw'ibindi bihugu tujyamo. Iyo ntabwo ushobora kuyisohora (print) uko wiboneye.'
Mu bisanzwe ibihugu ni byo byemeranya ko hagati yabyo indangamuntu yakoreshwa nk'inzandiko z'inzira. Ubu muri Afurika y'Uburasirazuba umuturage waho ashobora kuva mu gihugu kimwe ajya mu kindi yerekanye indangamuntu gusa.
Niyokwizerwa yavuze ko ubu hari igeragezwa riri gukorwa hagati y'u Rwanda na Ghana ndetse na Benin. Narangira Umunyarwanda azajya ajyayo yerekanye gusa indangamuntu, nk'uko bimeze ubu mu bihugu birimo Kenya na Uganda.
Yavuze ko uburyo bwose indangamuntu yabikwamo bufunguriwe buri wese, haba ushaka kuyigira muri telefoni, utagira telefoni agafashwa n'abamuha serivisi, n'abayitwara mu ntoki.
Umunyarwanda n'umunyamahanga wese yemerewe iyo ndangamuntu koranabuhanga. Kuva ku mwana ukivuka kugeza ku myaka itanu, uwo azajya ahabwa indangamuntu iriho ifoto gusa.
Kuva ku myaka itanu kugeza ku myaka 18 no kuzamura ni we uzaba yemerewe gutanga bya bimenyetso ndangamimerere, birimo imboni, intoki zose, n'isura.
