Yafatiwe mu Mudugudu wa Bukiro, Akagari ka Ngoma, tariki 17 Kanama 2025, biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage babonye uyu mugabo ari kugurisha inyama z'ingurube bakagira amakenga kuko adasanzwe acuruzwa inyama.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko abaturage babajije uyu mugabo akavuga ko ari ingurube ye yapfuye, abaturage bamwibutsa ko nta ngurube asanzwe atunze.
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise ahindura imvugo, atangira kuvuga ko ari iyo yaguze kwa nyirabukwe mu Murenge wa Nyabitekeri, ibyo bigahurirana n'uko aho iyo ngurube yari yibwe mu Murenge wa Nyabitekeri bamaze gutanga amakuru mu buyobozi bayirangisha.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yageze aho yemera ko iyo ngurube yayibye mu Murenge wa Nyabitekeri.
Ati 'Yemeye ko yayibye ashaka no kuriha ba nyirayo ibihumbi 200 Frw ariko kuko twari twabimenye nk'ubuyobozi uwo mugabo yahise atabwa muri yombi, uwibwe ajya gutanga ikirego kuri RIB'.
Mu rugo rw'uyu mugabo hasanzwe indi ngurube nayo bikekwa ko yibye kuko yari ihamaze iminsi ibiri, ariko akaba atagaragaza aho yayiguze, ari nabyo byatumye ubuyobozi butanga amatangazo busaba uwaba yarabuze ingurube ko yajya kureba niba ari iye.
Umugabo watawe muri yombi afunguye kuri RIB sitasiyo ya Ruharambuga mu gihe hagishakishwa abo bakoranye iki cyaha.